Kigali: Hari abavuga ko bahohoterwa n’abanyerondo bitwaje inshingano bahawe

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu banyerondo bitwaza inshingano bafite bakabahohotera, ku buryo harimo abakubitwa bagakomeretswa, ubuyobozi bukavuga ko ibyo bidakwiye.

Ubusanzwe abanyerondo bunganira inzego z’ibanze mu bijyanye n’umutekano, kureba ko abantu bubahiriza amabwiriza runaka aba yatanzwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Izo nshingano ngo ni zo ngo bamwe bitwaza ugasanga hari abo bahohoteye mu buryo bumwe cyangwa ubundi kubera ahanini ibyo baba batumvikanyeho, akaba ariho abatuye mu Mujyi wa Kigali bahera basaba inzego z’ubuyobozi guhwitira abakora irondo kuko babangamiwe n’imyitwarire yabo.

Hakizimana Alphonse wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yigeze guhohoterwa n’abanyerondo avuye mu kazi.

Ati “Nari mvuye gukorera i Masaka nageze Kimironko nsanga bisi bazifunze kubera ko byari bibaye saa kumi n’imwe ndaza n’amaguru kuko moto yansabaga 1500 kugera Kacyiru ariko ntayo nari mfite. Ndagenda nageze KBC saa kumi n’ebyiri zaburaga iminota itanu baramfata baranyicaza barankubita bigeze saa yine batujyana kuri stade hamwe n’abandi baje nyuma, ariko harimo n’uwo bakubise aravirirana bagira ubwoba baramubwira ngo we niyigendere”.

Nyirankumi Claudine wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko mu Mudugudu wabo na ho hagaragara ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’abanyerondo.

Ati “N’ejobundi hari uwo bakubise hano mu Gashyekero, umugabo yari yicaye ku muhanda imodoka inyuraho irimo bariya banyerondo, umwe avamo baramwirukankana bamukubitira iwe mu rugo ageze ku muryango agiye kwinjira mu nzu. Baramukubise cyane abaturage barahurura nanyuzeho mbona ryaremye tugiye baratubwira ngo n’umunyerondo ukubise umuturage amusanze ku muhanda ngo najye mu rugo”.

Abaturage bavuga ko n’ubwo harimo abakurikiranwa bagahanwa ariko iyo myitwarire atari myiza, bagasaba ko bakongera bagakoreshwa amahugurwa kuko babangama.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza niba ari Guma mu Rugo bakahaguma, ariko kandi ngo n’abanyerondo ntibakwiye kugenda bonyine.

Ati “Abanyerondo bakwiye kuba bari kumwe n’umuyobozi, icyo bashinzwe n’ugufasha gushira mu bikorwa amabwiriza ariko ku irondo hagomba kuba hari umukuru w’umudugudu, hagomba kuba hari umuyobozi mu nzego z’ibanze ari na we ugomba kuvugana na bano baturage ariko ntabwo dushigikira ko abanyerondo bajya gukubita abaturage, ntabwo ari yo nshingano yabo”.

Akomeza asaba abantu kwitwara neza bakubahiriza amabwiriza kuko bimaze kugaragara ko hari abarimo kuyarengaho, bagahimba amakarita y’akazi bakirirwa bitemberera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gisubizo sicyo abaturage babajije basubijwe kwica amategeko ni cyaha gifite ibihano byacyo.ntibivuze ko uysrenzeho iyo ahohotewe nabanyerondo bitagomba kubiryozwa kuko uwo muntu hali amabwiriza yaciyeho,ahubwo umunyerondo uhohoteye umuturage ajye akurikiranwa hamwe numukuriye niba bali kumwe ndetse uwabikoze yirukanwe.aliko ubundi abanyerondo bazi ko bishyurwa na baturage ngo babarindire.umutekano !batayatanga,ngo bawubabuze,umuturage ufite ikosa nahanwe,umunyerondo.ufite ikosa ahamwe ndetse anirukanwe,

lg yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka