Kigali: Hari abatabona indyo yuzuye kubera ibiyigize bihenze

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko hari abatagishobora kubona no kurya indyo yuzuye, bitewe n’uko bimwe mu biyigize bisigaye bihenze ku isoko.

Kutarya imbuto ngo si uko bayobewe akamaro kazo
Kutarya imbuto ngo si uko bayobewe akamaro kazo

Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya indwara zigajemo iziterwa n’imirire mibi ndetse n’izitandura, mu rwego rwo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato ndetse n’abakuze, kuko icyerekezo cy’Igihugu cya 2024, giteganya ko igwingira mu bana ryaba ryavuye kuri 33% rikagera kuri 19%.

Bamwe mu batuye i Kigali bavuga ko nubwo bazi neza akamaro ko kurya indyo yuzuye, ariko ngo bitewe n’uko bimwe mu biyigize usanga bihenze ku isoko, bahitamo gukoresha ibibahendukiye.

Jean Claude Mugabo, avuga ko abafite ubushobozi ari bo basigaye bigondera ibijyanye n’imbuto ndetse n’imboga kubera ko bihenze cyane muri iyi minsi.

Ati “Imbuto zirahenze rwose, abantu benshi bamaze kuzivaho, cyeretse abafite amafaranga nibo basigaye bazirya, naho twe twazivuyeho, atari uko tuyobewe ko ari nziza ahubwo ni uko nta bushobozi bwo kuzigura dufite.”

Claudine Nyirahabimana ati “Ku isoko imbuto ziba zihenze, kandi abantu bafite ubushobozi bucye, imbuto zirimo kugurwa n’abakire. Twe nta bushobozi dufite bwo kurya imbuto, kandi urabizi ko nk’umwana muto kugira ngo agire imibereho myiza agomba kurya icyo kinyomoro, akarya iyo nanasi, ariko nta bushobozi.”

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko abaturage bavuga, kinagaragazwa na raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo ku wa 10 Nyakanga 2023, yerekana ko muri Kamena ibiciro byiyongereyeho 20.4%, hakomatanyijwe ibyo mu mijyi n’icyaro.

Iyo raporo igaragaza ko muri Kamena 2023 ibiciro byo mu Mijyi byiyongereyeho 13.7% ugereranyije no muri Kamena 2022, nubwo iyo ugereranyije ibyo muri Gicurasi na Kamena muri uyu mwaka wa 2023, usanga muri rusange byaragabanutseho 0.4%.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu mijyi byiyongereyeho 26.2%, mu gihe iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 22.7%, naho amafunguro n’icumbi byiyongeraho 10.7%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. François Uwinkindi, avuga ko kurya imboga n’imbuto bikiri hasi cyane.

Ati “Ubundi twagombye kuba turya imboga n’imbuto buri munsi, ariko ntabwo birahagera, ndetse n’ingano y’imbuto n’imboga turya biracyari hasi cyane, turavuga ngo twigishe abantu, ariko n’izo mbuto ziboneke, murabizi ko ibiciro bitari hasi, harimo gukorana n’inzego zitandukanye, zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’iy’Ubucuruzi, kugira ngo bya bintu tubwira abantu ngo barye imboga n’imbuto nyinshi binaboneke ku giciro navuga kitaremereye abantu.”

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (DHS) bwa 2020, bugaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 32%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu riri kuri 33%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka