Kigali: Hari abajyanama b’ubuzima bashyigikiye kuboneza urubyaro ku bana

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bashyigikiye igitekerezo cyo kuba abana bafite kuva ku myaka 15 bahabwa amahirwe yo kuboneza urubyaro, kuko byafasha guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.

Hari abajyanama b'ubuzima bashyigikiye kuboneza urubyaro ku bana
Hari abajyanama b’ubuzima bashyigikiye kuboneza urubyaro ku bana

Aba bajyanama baravuga ibi, mu gihe ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda bukomeje kugaragazwa nka kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango Nyarwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023, abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bari 19,406.

Ni mugihe mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, abangavu batewe inda barenga ibihumbi 10, bakaba barimo abatarengeje imyaka 14 bagera kuri 50.

Abajyanama b’ubuzima nka bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’abaturage muri rusange ndetse n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko, na bo bagaragaza ko ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda ari ikibazo gihangayikishije, bityo ko bashyigikiye ko urubyiruko kuva ku myaka 15 bahabwa amahirwe yo kuboneza urubyaro nk’uburyo bwo guhangana n’iki kibazo.

Mbarubukeye Sylvestre, Umujyanama w’Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko umwana yemerewe kuboneza urubyaro byamufasha kwirinda gusama mu gihe yakoze imionano mpuzabitsina idakingiye, bityo bikamuha amahirwe yo kwiga neza akiteza imbere.

Agira ati “Iby’uko abana bakwemererwa kuboneza urubyaro nanjye nabishyigikira, kuko akenshi ubona abana batwara inda bagenda aba benshi”.

Bonne Chance Dukundane, na we ni Umujyanama w’Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge. We avuga ko izindi gahunda zashyizweho zishishikariza abangavu ndetse n’ingimbi kwirinda inda zitateguwe bigaragara ko budatanga umusaruro uko bikwiye, bikaba byaba byiza igitekerezo cyo kwemerera abana kuva ku myaka 15 kuboneza urubyaro gishyigikiwe kandi kikemerwa.

Ati “Habayeho no kwigisha abakobwa ngo batinyuke bavuge ‘OYA’, ariko se abakobwa barayivuga? Aho si ho haba haravuye gutekereza ngo ariko OYA ko itavugwa nk’uko bikwiye, uwakwemerera abana kuboneza urubyaro byagenda gute”?

Arongera ati “Kuboneza urubyaro ku rubyiruko ni byiza. Impamvu ni uko aba bana hari ibyo bifuza batabona, kand baba bashaka kubikora (imibonano mpuzabitsina).Ni ngombwa rero kubashishikariza kuboneza urubyaro, ndetse no mu muryango tukajya tubibigisha”.

Abagize Sosiyete sivile bamaze igihe basaba Leta yu Rwanda kwemera ko urubyiruko kuva ku myaka 15 bahabwa amahirwe yo kuboneza urubyaro.

Umuryango Happy Family Rwanda, urwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ni umwe mu yemera ko urubyiruko kuva ku myaka 15 bahabwa ayo mahirwe.

Ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, uyu muryango wahuguye abajyanama b’ubuzima mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima by’umwihariko bw’imyororokere, hagamijwe gukumira inda ziterwa abangavu.

Umuyobozi wa Happy Family Rwanda Organization, Nsengimana Rafiki Justin
Umuyobozi wa Happy Family Rwanda Organization, Nsengimana Rafiki Justin

Umuyobozi w’uyu muryango, Nsengimana Rafiki Justin, ati “Niba umwana w’umukobwa bibaye ngombwa ko kwifata byanze, ndetse n’agakingirizo bikaba ngombwa ko atakibutse, gufata ibinini bituma adasama ni byiza kuko byagabanya ibyago byo gusama”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office – (GMO), kigaragaza ko umwangavu watewe inda bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo guta ishuri n’izindi.

Uwisoni Laure Immaculle, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi ryose muri GMO, avuga ko ubu bashyize imbaraga mu bukangurambaga busaba abangavu kwirinda, icyakora ko ibyo kubemerera kuboneza urubyaro byasuzumwa n’inzego zubuzima.

Uwisoni Laure Immaculle, umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irindi ryose muri GMO
Uwisoni Laure Immaculle, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi ryose muri GMO

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, na we aherutse gutangaza ko igihe kigeze ngo urubyiruko kuva ku myaka 15 bahabwe amahirwe yo kuboneza urubyaro, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Icyakora iyi ngingo iracyakomeje kuganirwaho mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu nyuguti kuboneka urubyaro ni ngombwa.Zriko se uvuga ko abana baboneza urubyaro areba kure cg arashaka korekz igihugu.Mxiride gushora Urubyiruko mubusamabanyi ahubwo mi bigidhe kwirinda no kwanga icyaha urunuka.

Pastor yanditse ku itariki ya: 14-10-2024  →  Musubize

Njye ndabona abakobwa nibamara guhabwa urwo ruhushya sida iziyongera kuko ntacya bazongera gutinya

Eric yanditse ku itariki ya: 13-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka