Kigali: Hari abajya kwizihiza Noheli bagowe no kumenya aho bategera imodoka
Hari abaturage bitoroheye kujya kwizihiriza Noheli mu miryango yabo, kuko bagera muri gare bagasiragira, bikabaviramo gutinda kubona imodoka, bitewe no kutamenya gahunda y’ingendo yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).
RURA yashyizeho gahunda y’ingendo mu minsi mikuru isoza umwaka, kugira ngo abantu batazabura imodoka, akaba ari ingamba zirimo gukurikizwa guhera ku wa 23 kugera ku 24 Ukuboza 2024, hamwe no kuva ku wa 30 kugera 31 Ukuboza 2024.
RURA ivuga ko abagenzi bakoresha umuhora w’Amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru),
bazategera imodoka | Nyamirambo kuri Stade Pelé.
Abagenzi bakoresha umuhora w’Iburasirazuba (Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe), bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga.
Abagenzi bakoresha umuhora w’Amajyaruguru (Gicumbl, Nyagatare via Gicumbi, Rutindo,Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu) bazategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo, mu gihe abagenzi bajya mu Bugesera, bazategera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro.
RURA igira iti "Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo, abakozi ba RURA n’ab’Umujyi wa Kigali, ndetse n’izindi nzego bireba bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abagenzi gukora ingendo zabo."
Gusa izi ngendo zo kuva mu Ntara ujya mu yindi wambukiranya Umujyi wa Kigali muri iki gihe cya Noheli, hari abo zitoroheye kuko bavuga ko batamenye iyo gahunda yashyizweho na RURA, bakaba barimo kujya gutegera imodoka i Nyabugogo bagombye kujya ahandi nk’i Nyamirambo, ndetse bagera muri gare bagasiragira batazi iyo berekeza.
Uwitwa Irasubiza Murara wavaga i Kayonza yerekeza i Musanze, yageze muri gare ya Kabuga ahagana saa kumi n’imwe n’igice ariko bwamwiriyeho akiri muri iyo gare, akaba yavugaga ko atabona imodoka zerekeza i Nyabugogo kubera kubura abamuyobora.
Irasubiza ni umwe mu bari bahagaze cyangwa bicaye mu kazu gatwikiriye ko muri gare, usaba ko kubera akavuyo k’abantu batazi aho berekeza, hagombye kubaho uburyo bwo kuyobora abagenzi, cyane ko atari asobanukiwe gahunda y’ingendo yashyizweho.
Undi mukobwa wavaga i Kabuga yerekeza i Muhanga, yari ahagaze muri gare ya Kabuga ategereje bisi imujyana i Nyabugogo gutegerayo, akaba atazi ko yagombaga kujya i Nyamirambo ahashyizwe site y’aberekeza mu bice by’amajyepfo y’Igihugu.
Uyu mukobwa yagize ati "Ubu ni bwo mbonye umwanya wo gutaha(i Muhanga), ngiye gutega ngere i Nyabugogo hanyuma mpite ntega ijya i Muhanga", ariko yamaze kumva ko atari ho agomba kwerekera agira ati "ntabwo nari mbizi."
Abakozi b’Umujyi wa Kigali barimo gukorera muri gare y’i Kabuga, baje kumurangira imodoka zijya i Nyamirambo, ariko agenda asa n’utabishaka kuko yabonaga bumaze kwira kandi imirongo ari miremire.
Abandi bari bafite ikibazo cy’uko bashobora gutaha bwije cyangwa kurara i Kabuga, ni aberekezaga mu bice bitandukanye bihakikije nk’i Karenge muri Rwamagana, bari barimo kwiyandikisha kugira ngo bashakirwe imodoka.
Gusa muri za gare zo mu Mujyi wa Kigali harimo kugaragara abakozi b’inzego zishinzwe umutekano n’ingendo, ku buryo ahari imirongo miremire bahita bahashyira imodoka nyinshi kandi bakagenzura ko abashoferi batishyiriraho ibiciro bidasanzwe byo guhenda abagenzi.
Ohereza igitekerezo
|