Kigali: Hamenwe ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, Polisi yamennye ibiyobyabwenge iheruka gufatira mu Mujyi wa Kigali, byo mu bwoko butandukanye byafashwe mu gihe cy’amezi atatu.

Inzego z'umutekano zamennye ibiyobyabwenge bitandukanye
Inzego z’umutekano zamennye ibiyobyabwenge bitandukanye

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ibiyobyabwenge byafashwe mu bikorwa by’umukwabu ukorwa n’inzego z’umutekano, ibindi bifatwa ku bufatanye n’abaturage baba batanze amakuru.

SP Twajamahoro avuga ko ibyo biyobyabwenge birimo urumogi udupfunyika 14,403 rungana n’ibilo 43, Cocaine ibilo 49, kanyanga litiro 625 n’inzoga z’inkorano Litiro 3,069. Hari kandi amavuta ya mukorogo 287 ndetse.

Impamvu barwanya ibi biyobyabwenge ni uko byangiza ubuzima bw’abantu babinyweye, ndetse bikagira ingaruka ku mutekano w’Igihugu, kuko uwabinyoye usanga yabujije umudendezo sosiyete ndetse bikamushora mu byaha.

Ati “Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ndetse no ku murimo cyangwa umwuga umuntu yari asanzwe akora. Izindi ngaruka ziba kuri ejo hazaza h’umuntu hiyongeraho kandi ingaruka zijyanye no guhanwa n’amategeko”.

Ni ibiyobyabwenge byafashwe mu mezi atatu ashize
Ni ibiyobyabwenge byafashwe mu mezi atatu ashize

Zimwe mu ngaruka ziba ku mubiri harimo uburwayi bw’umwijima, ubw’umutima, ubwonko n’imyakura ndetse n’ubumuga bushobora kubikomokaho. Hari kandi uburwayi bw’urwungano ngogozi, indwara z’ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara, no kuba byamushora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye agakuramo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire, bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo. Uretse ibiyobyabwenge bizwi nk’urumogi, kokayine, heroyine (Mugo) n’ibindi, ubusanzwe kugira ngo ikintu cyitwa ikiyobyabwenge iyo cyamaze gushyirwa kuri urwo rutonde na Minisiteri y’ubuzima.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima numero 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 ryashyize ku rutonde rw’ibiyobyabwenge birimo Chief Waragi, Suzie Waragi, Muriture, Kole (kuyihumeka), Lisansi (kuyihumeka) ndetse n’indi nzoga ifite alukolo y’ubwoko bwa methanol ingana na 0,5%. Gusa igipimo cya alukolo inywebwa yo mu bwoko bwa Ethanol ni 45%, iyo irenze aha ikinyobwa na cyo gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Hari n’ibindi bisindisha bitemewe byabujijwe n’ikigo gishinzwe ubuziranenge (Rwanda Standard Board), harimo inzoga zizwi nka Suruduwiri, zifunze mu macupa ya pulasitiki ndetse n’izindi z’inkorano nka Yewemuntu, Umugori, Umunanasi, Nyirantare n’izindi.

Urumogi rwafashwe
Urumogi rwafashwe

Mu Itegeko N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu ingingo ya 594 ivuga ku ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50,000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500,000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri Miliyoni eshanu (5,000,000).

SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali
SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka