Kigali: Dore imihanda uzirinda n’iyo uzifashisha inama ya AU nitangira
Mu cyumweru gitaha mu Rwanda harateranira inama y’iminsi ine y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), izatuma hari imwe n’imwe mu mihanda yo muri Kigali izaba idakoreshwa.

Nkuko bimenyerewe mu gihe cy’Inama Mpuzamahanga zikomeye u Rwanda rwakira ziba zitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibindi bihugu, hari imihanda yo mu Mujyi wa Kigali irafungwa igaharirwa abashyitsi, hakagenwa imihanda abasangwa bakoresha.
Umujyi wa Kigali ubinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wawo Nyamurinda Pascal, wamenyesheje abatuye Umujyi wa Kigali ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange imihanda bazifashisha guhera tariki ya 19 kugera ku ya 22 Werurwe 2018, mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Inama idasanzwe ya Afurika Yunze ubumwe.
Iri tangazo rivuga ko kubera iyi nama umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali- Remera- Kigali Convention Centre- Sopetrade- Hotel Mille Collines - Serena Hotel, uzaba ukoreshwa n’abashyitsi, bityo ukazajya ufungwa hato na hato kubandi bafite ibinyabiziga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi muri iri tangazo bwamenyesheje abifuza kunyura muri izi nzira, ko bazajya bakoresha iyi mihanda ikurikira kugira ngo bitica gahunda bazaba barimo za buri munsi.’
Abaturutse mu mujyi berekeza mu bice bya Remera na Kanombe bakoresha umuhanda:
– Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba- Kacyiru-Nyarutarama- Kibagabaga-Kimironko.
Banakoresha umuhanda -Nyabugogo cyangwa Yamaha bakerekeza Kinamba- ‘Poids Lourds’- Kanogo- Rwandex- Sonatube- Niboye- Kabeza-Busanza-Kanombe.

Banakoresha kandi Nyamirambo kuri 40 bakanyura Rugunga- mu Kanogo cyangwa Gikondo- Rwandex- Sonatube- Niboye-Kabeza-Busanza-Kanombe.
Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre yitezwemo abakuru b’ibihugu 26.
Ibiteganyijwe muri iyi nama ni ukwemeza no gushyira umukono ku masezerano y’isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.



Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki muri kuhafunga?
Ni byiza rwose kandi mu muco wacu umushyitsi ni umwami, tugomba kubyubahiriza. Inama ahubwo nizereko bazavugamo uburyo ibindi bihugu byakorohereza abanyarwanda kujyayo nk’uko natwe twaborohereje. Murakoze
Aya maphoto, yumugi ni Meza cyane hakorwe igitambo kirimo ishusho ryumugi mukuru wacu ndetse ni ndi migi dufite hiyongere,ho imihanda nibindi byiza byose bigize igihugu abanyamahanga bajye baza mu Rwanda barabonye nubwiza bwaho, ariya mashusho u yabonye wese yibaza ko ali iburayi ahubwo abenshi babyita, ikina.mico.kobabivanye ahandi tubikore bigaragare,bamenye igihugu bumva uko giteye
Nibyo ningirakamaro ariko bazige no kubyo gutanga icyangombw rusange cyo gujya mubihugu by’ africa ntankomyi muburyo bwa laisse pass nkuko est africa bimeze murakoze,
nibyo birakwiye ko twubaha abashyitsi
badusuye kandi ibyo bazaba bigaho
ningirakamaro kugihugu cyacu nabanya africa muri rusange