Kigali Convention Center ni igitego mu bihugu byakolonijwe n’Ababiligi - Twagiramungu

Mu butumwa bwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2017, Twagiramungu Faustin uyobora ishyaka RDI ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yatangaje ko umwaka wa 2016 wasize ibikorwa by’ingirakamaro, bigomba kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga.

Twagiramungu Faustin avuga ko Kubaka Kigali Convention Center ari igitego u Rwanda rwatsinze
Twagiramungu Faustin avuga ko Kubaka Kigali Convention Center ari igitego u Rwanda rwatsinze

Igikorwa kiza ku isonga mubyo Twagiramungu ashima ni inyubako ya Kigali Convention Center, yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Mu gushima iyi nyubako agira ati” Iki ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).”

Twagiramungu yashimye kandi igikorwa u Rwanda rwagezeho cyo kugura indege ebyiri zo mu bwoko bwa AIRBUS, zirimo AIRBUS 330-320 Ubumwe na AIRBUS 330-300 yiswe Umurage.

Avuga kuri izi ndege, yavuze ko zizaba Indorerwamo y’ u Rwanda, mu bihugu zizajya zitwarira abagenzi.

Yashimye kandi ibikorwa byo Kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera byatangiye gushyirwa mu bikorwa, mu gihe hari hashize imyaka irenga 50, iki kibuga gishakwa n’abanyarwanda ariko byarananiranye.

Twagiramungu yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigamije iterambere ry’abaturage ari ibyo gushyigikirwa na buri wese.

Ati “Ibikorwa by’amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n’izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abaturarwanda muri rusange. ”

Muri ubu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook, yabusoje yifuriza abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire wa 2017.

Ati “Uyu mwaka, uzababere umwaka w’amahoro n’ituze, umwaka wo gukundana nk’Abanyarwanda, umwaka wo kugera ku nshingano zose zabateza imbere.

Uzababere kandi umwaka wo kumvikana mu ngo zanyu, mu miryango mukomokamo, mu mirenge, insisiro, n’imigi mutuyemo.

Muri uyu mwaka wa 2017, muziyemeze gushimangira umubano mu bantu, mugera ikirenge mu cy’abasokuruza bacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

Nagaruke murwamubyaye abwire nabandi ibindi birinyuma

iradukunda janvier yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Azaze arebe ukotwateye imbere azifuzakugaruka,urwanda azabwire nabandi

iradukunda janvier yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Azaze arebe n’ bindi, agereranye n’ u Rwanda rwa mbere , narangiza yandike igitabo.Kandiamarembo arakinguye mu rwa mubyaye.

Keza yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

uretse nawe nabandi Bose bazagenda bamenya ukuri kdi erega ntawakwirengagiza igihe cyose ageraho ukuri kukamuganza!nabandi ubabere urugero nyakubahwa!!!!nimuze twiyubakire urwatubyaye mureke ababashuka

dushimejos yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Birimo biraza kabisa

RWEMA BEM EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Yoooo!!!! ntiwumva ahubwo noneho, atangiye kuba umusaza mwiza, Imana ikomeze kumukundisha ibyiza by’u Rwanda nabikunda bizamugeza kugukunda u Rwanda n’abanyarwanda.

RWEMA BEM EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Komerezaho rwose Rukoko!!!Uri umugabo cyane.Itahire usazire murwakubyaye.

gahigi yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Agezaho aremera?

kwetonda yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Mzee Twagiramungu buriya afite icyo agamije. Nukumwitondera cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Mzee Twagiramungu buriya afite icyo agamije. Nukumwitondera cyane.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

ntiwunva se rukokoma . ngaho ngaho saba muzehe imbabazi witahire dore urisaziye utazagwa iyo nka kigeri . dore na ba evode barababariye baranabagabira nawe nwino nibura usazire ikigali amahanga arahanda

muremyi yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Ubuse niwe wabyanditse birashoboka se? Ainyaa!!! Itahire rwose niba ubyanditse ubikuye kumutima "Imana yacu irahambaye"

gogo yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Unbelievable Rukokoma(10000)ashimagiza iterambere ryigihugu.Birashobokako atariwe wanditse iyinkuru,mubitekerezehocyane;koko ahari urumuri umwijima urahunga.
Urumuri:RPF(Inkotanyi cyane).
Umwijima:Rukokoma( nabambaribe Bose......)

Emma yanditse ku itariki ya: 14-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka