Kigali: Biyemeje kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo batazasubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Baravuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye kurushaho kubigira ibyabo
Baravuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye kurushaho kubigira ibyabo

Ni nyuma y’uko bari bamaze iminsi 15 muri gahunda ya Guma mu Rugo, bakavuga ko n’ubwo ari umwanzuro mwiza utuma barushaho kwirinda no gutuma imibare mishya y’abandura idakomeza kwiyongera, ariko ngo ku rundi ruhande hari byinshi ibangamira ku bikorwa byabo by’umwihariko iby’ubucuruzi.

Kuba hari ibikorwa byabo by’ubucuruzi bitagendaga neza, ni ho abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bahera bavuga ko bagiye kurushaho kwitwararika banubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Zawadi ucururiza mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ashimishijwe n’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri kuko n’ubwo we yari yemerewe gucuruza, ariko bitagendaga neza nk’uko bisanzwe bigenda atari mu minsi ya Guma mu Rugo ku buryo bagiye kurushaho gukaza ingamba.

Ati “Tugiye gukaza ingamba, ntabyo kwongera kwirara, ugasanga umuntu avuye wenda nko kurya arabyihoreye gusubizaho agapfukamunwa, gukaraba ugasanga n’ikibazo, kwegerana byo ugasanga n’ibintu twagize ibyacu. Ubu ni ugukaza ingamba nitwongere kujya tubikerensa kuko muri iyi minsi abantu barapfuye cyane biteye n’ubwoba, ha handi nutarajyaga abyitaho yabibonye”.

Nyiramacumu Christine ukorera mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko bari bamaze iminsi imikorere ntayo bakaba bizera ko nyuma ya Guma mu Rugo ibintu bizarushaho kugenda neza.

Ati “Urumva bari mu rugo, abenshi nta mafaranga bari bafite, abari bayafite bahahiye rimwe, twategerezaga abantu tukababura pe, umunsi ukira wakiriye nka batatu bonyine mu gihe mbere nko mu minota 30 washoboraga kwakira umuntu. Urumva rero ko tubyakiriye neza kandi dufite ingamba zo gukurikiza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima kugira ngo tubashe gukomeza kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo”.

N'ubwo hari abacuruzaga muri Guma mu Rugo, ngo ntacyo bacyuraga kigaragara
N’ubwo hari abacuruzaga muri Guma mu Rugo, ngo ntacyo bacyuraga kigaragara

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abaturage kurushaho kwitwara neza bubahiriza amabwiriza kuko ibyo ubuyobozi bukora biri mu nyungu zabo.

Ati “Imyitwarire ya mbere n’ukumenya wowe ubwawe ko ubuzima utubahirije amabwiriza bakubwira ubushyira mu kaga, abantu bagiye bavuga ko Covid-19 ari iya mahanga none yatugezeho, yishe abantu, igeze n’aho yica abo muturanye urabibonye. Turagira ngo tubwire abaturage ko ibyo dukora byose nk’abayobozi biri mu nyungu zabo kuko ni bo tuba turinda ubwabo”.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 30 Nyakanga 2021, yemeje ko Umujyi wa Kigali hamwe n’utundi turere umunani bari kumwe twari tumaze iminsi muri gahunda ya Guma mu Rugo, bongera gusohoka bakajya mu mirimo yabo aho ingendo zemerewe guhera saa kumi za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko ibikorwa byose bigafunga saa kumi n’imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka