Kigali: Bibutse ku nshuro ya 78 Jenoside yakorewe Abayahudi

Ku nshuro ya 78 hibutswe Jenoside yakorewe Abayahudi, barenga miliyoni esheshatu bishwe urw’agashinyaguro n’Abanazi ba Hitler, wategekaga u Budage n’igice kinini cy’u Burayi.

Bibutse ku nshuro ya 78 Jenoside yakorewe Abayahudi
Bibutse ku nshuro ya 78 Jenoside yakorewe Abayahudi

Ni mu muhango ngarukamwaka utegurwa na Ambasade ya Israel mu Rwanda, wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, aho waranzwe n’ubuhamya butandukanye bwibanze cyane ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abayahudi.

Agaruka ku mateka ya Jenoside yaba iyakorewe Abayahudi yakurikiwe n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda nyuma y’imyaka 50, Umushinjacyaha Mukuru uyobora urwego rwasigariyeho Inkiko zashyiriweho guhana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Serge Brammertz, yavuye ko n’ubwo abagiriye nabi abandi bakoze ibintu bibi, ariko ari ngombwa gushima abahishe Abayahudi ubwo bahigwaga.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bayahudi barokotse witwa Emil A. Fish, warokotse afite imyaka icyenda, yavuze ko n’ubwo bahigwaga bakanyura mu nzira ikomeye y’umusaraba, ariko bagize amahirwe we n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe be, bakarokorwa na bamwe mu batarahigwaga.

Emil A Fish warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi
Emil A Fish warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi

Emil yashimiye cyane imiryango itarahigwaga yaba mu Rwanda cyangwa i Burayi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi, yagize ubutwari bwo guhisha abahigwaga bakarokora ubuzima bwabo.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz, nka kimwe yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi izahora ari icyasha ku Gihugu cyabo, kuko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryari rirangajwe imbere n’ubuyobozi bw’u Budage, anashimagira ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bitazasubira ukundi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko ari umwe mu bagize igisekuru cya kabiri cy’abakomoka ku barokotse Jenoside y’Abayahudi, ariko kandi akaba yaravukiye mu muryango utarifuzaga ko ibyabaye bikunda kuvugwa, ku buryo byamubabazaga we n’umuvandimwe we.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam

Dr. Adam yanavuze ko uko ibihe bigenda bitambuka abarokotse Jenoside bagenda batabaruka, ari naho ahera avuga ko ari ngombwa cyane ko amateka abakiri bato bayamenya, kandi ko abarokotse bagomba kubona ubutabera.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, by’umwihariko bigakorerwa mu Rwanda, ari umwanya mwiza wo kwereka no gutuma ababyiruka bamenya amateka kuri Jenoside, yaba iyakorewe Abayahudi cyangwa iyakorewe Abatutsi.

Minisitiri Bizimana avuga ko guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yaba iyakorewe Abayahudi cyangwa Abatutsi bidakwiye kwihanganirwa, kuko kubikora nabyo ubwabyo ari Jenoside.

Jenoside yakorewe Abayahudi yabaye mu 1945, itwara ubuzima bw’abarenga miliyoni esheshatu, bikaba ari ku nshuro ya 78 bibukwa, naho mu Rwanda uyu muhango ukaba ari ku nshuro ya 12 uhabereye, aho buri tariki 27 Mutarama ku Isi hose hibukwa Abayahudi bazize Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka