Kigali: Bibaza impamvu bishyuzwa amafaranga angana kandi batanganya ibishingwe

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abatwarirwa ibishingwe byo mu ngo, bibaza impamvu bishyuzwa amafaranga angana kandi nyaramara ingano yabyo iba atari imwe.

Abatwara imyanda y'ibishingwe barasabwa kwirinda kubirunda ku muhanda igihe imodoka itaraza kubitwara
Abatwara imyanda y’ibishingwe barasabwa kwirinda kubirunda ku muhanda igihe imodoka itaraza kubitwara

Ubusanzwe amabwiriza agenga umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda yo mu ngo ateganya ko abatwarirwa iyo myanda bishyura amafaranga rwiyemezamirimo yavuganyeho n’inzego z’ibanze (Umurenge, Akagari) akagenwa bitewe n’agace bakoreramo, ariko nanone bigaterwa n’ingano y’imyanda bahakura, kubera ko imyanda ikurwa mu bikorwa by’ubucuruzi iba itandukanye n’ikurwa mu ngo zituwe.

Hari aho usanga igipangu kirimo inzu imwe gisabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000Frw), hakaba n’ahandi mu gipangu kiba kirimo inzu zirenze imwe, buri rugo muri icyo gipangu rusabwa kwishyura ayo mafaranga kandi nyamara bose batanganya imyanda.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, biganjemo abasore n’inkumi batarashaka, bayitangarije ko batiyumvisha ukuntu bishyura amafaranga yo kubatwarira imyanda angana n’abandi kandi ingano yayo iba itangana.

Emmanuel Twizeyimana wo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko mu gipangu abamo harimo inzu eshanu zitandukanye, buri wese akaba yishyura ibihumbi bibiri buri kwezi kandi batanganya imyanda nubwo bose babibatwarira rimwe mu cyumweru, gusa ngo ntabwo ari ko byagakwiye kugenda kubera ko we nta bishingwe byinshi agira.

Ati “Ntabwo byari bikwiye kuko kwishyuza buri muryango mu by’ukuri, ubundi umuryango wishyura ute, erega ntabwo bivuze ko buri muryango ugira ibishingwe, kuko hari ushobora kuba aba muri uwo muryango ariko pe, mu by’ukuri atagira ibishingwe, ari umusiribateri adateka, kandi akenshi usanga ibishingwe bizanwa no guteka, ibyo watonoye, wahase ibintu nk’ibyo.”

Arongera ati “Ubundi wenda bakishyuje buri gipangu batitaye ku nzu zishobora kuba zirimo, bakavuga bati, dukurikije uko igipangu tukibona, n’abagituye bagakwiye kwishyura amafaranga ibihumbi bibiri cyangwa bitanu dukurikije n’ibishingwe tuhakura uko bingana, ariko usanga wenda imiryango iri muri icyo gipangu ni umunani (8) bigasaba ko muri iyo miryango bahakura amafaranga hafi ibihumbi icumi (10.000Frw), ubwo se koko, urumva ayo mafaranga atari menshi cyane.”

Abatwara imyanda y'ibishingwe barasabwa kujya bubahiriza amasezerano bagiranye n'abo babitwarira bakajya babitwarira ku gihe
Abatwara imyanda y’ibishingwe barasabwa kujya bubahiriza amasezerano bagiranye n’abo babitwarira bakajya babitwarira ku gihe

Ku rundi ruhande ariko usanga hari abavuga ko bishyuzwa ku gipangu aho kuba umuryango, ahanini bigaterwa n’amasezerano baba baragiranye na rwiyemezamirimo ushinzwe gutwara ibishingwe.

Yves Gasana atuye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, avuga ko hari igihe abatwara ibishingwe bishyuza gusa igipangu bitewe n’uko abakodeshamo babana na nyiracyo.

Ati “Jye aho mba bishyuza igipangu, biterwa n’ikompanyi, urumva iya hano i Gikondo muri Karugira siyo y’i Nyarutarama, Kagarama cyangwa i Nyamirambo, buri kampani niyo igena uko ikorana n’abagenerwabikorwa bayo bitewe na karitsiye, kuko buriya imyanda bazakura i Nyarutarama ntabwo izangana n’iyo bazakura hano Karugira no mu Kobo ntabwo biba bingana.”

Umuyobozi w’imwe muri kompanyi zishinzwe gutwara imyanda yo mu ngo mu Mujyi wa Kigali, Leon Benimana Inkirane, avuga ko bagira amabwiriza bahabwa n’Umurenge bakoreramo, kandi bakishyuza kuri buri rugo amafaranga angana batitaye ku ngano y’ibishingwe.

Ati “Ni ibiciro byashyizweho na RURA y’uko bagomba gutanga ibihumbi bibiri (2000Frw), kandi impamvu byagenze bityo, ubundi ibihumbi bibiri (2000Frw) wishyuza buri rugo, na serivisi tubaha ntabwo bihuye rwose n’ibiciro biri hanze aha, icyo wamenya ni uko ari amabwiriza y’Umurenge hamwe na RURA twe nta ruhare runini tubigiramo.”

Abatuye i Kigali bibaza impamvu bishyuzwa amafaranga angana kandi batanganya ibishingwe
Abatuye i Kigali bibaza impamvu bishyuzwa amafaranga angana kandi batanganya ibishingwe

Ku rundi ruhande ariko RURA yo ivuga ko atariyo igena ibiciro kuko ari ibyigwaho ndetse bikanashyirwaho n’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi rusange mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko icy’ingenzi abantu bakwiye kumenya ari uko badafite ahantu bashyira ibishingwe byabo habigenewe ari nayo mpamvu babibatwarira.

Ati “Ugira ibishingwe bikeneye gutwarwa, kandi ntabwo ufite ahantu ubirunda, kubera ko udafite ahantu ubishyira habigenewe bigomba gutwarwa n’iriya modoka kuko utuye mu Mujyi, niba iriya modoka igomba kubitwara ugomba kwishyura. Impamvu aya mafaranga tutayabara tuvuga ngo kanaka afite imyanda myinshi cyangwa mike ni uko nayo ameze nka Mituweli, buriya muri Mituweli abantu batanga amafaranga buri mwaka ntabwo ureba ngo nzarwara rimwe cyangwa nkunda kurwaraguruka.”

Yongeraho ati “ Ni ukuvuga ngo abantu batajya barwara bavuza abakunda kurwara, no gutwara imyanda ni uko bimeze, ariya mafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) ntabwo ashobora kugira ikintu yagukorera kuba imyanda bayitwara uri wenyine, kugira ngo bishoboke ni uko abantu bose bayatanga bagahuriza hamwe, hakaboneka igiciro gishobora gutuma hari imodoka ishobora gutwara imyanda, ikaba ikorwaho n’abakozi, inywa mazutu ibintu byose bikemera, ni muri ubwo buryo bagomba kubifata ntabwo ugomba kurebera ku bandi ngo jye ngira imyanda mike.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buheruka gusaba abashinzwe gutwara imyanda yo mu ngo kubahiriza amasezerano basinye, bibanda cyane ku kuyitwarira ku gihe, bakareka kuyirunda ku muhanda igihe imodoka itaraza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muvuze ku kintu cyo gutanga amafaranga yibishingwe uwo muyobozi ubigereranyije na mituelle kuki habayemo ibyiciro by’ubudehe niba nta mbabura ngira munzu cyangwa gas uje kumbaza ayibishingwe ute? ese ra mbyemere natahanye icupa rya juice n’umwanda ndabyumva wanyishyuje 500frw kuki wumva ko nishyura 2000frw mujye mureba naho umuntu akura erega mureke kureba inyungu zanyu gusa, ndi umuyede nkorera 3k nishyura inzu ndarya ndambara nishyura mituelle hajemo nibishingwe isabune nibindi nkenerwa mwa bantumwe ejo imyaka nimbana 35years nta chr mutangire muti abasore banze kurongora mwajyiye mworoshya kweri.

Eric yanditse ku itariki ya: 25-09-2024  →  Musubize

Uwazanye igitekerezo cyo gutwara imyanda Imana imuhe imigisha, arko uburyo bwo kwishyura nubwo kubazwaho: Frw nimenshi cyane. Kubera arinka mutuel mbona naho buri rugo rugiye rutanga 1000 frw companies ntizahomba. Arko hari nuwo baca 10k ngo agira ibishingwe byinshi Kandi utabigira ntibamugabanirize. Barebe neza niba abatanga amasoko na companies hatari uburyo bakorana kunyungu zabo? Tks

Manzi yanditse ku itariki ya: 8-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka