Kigali: Bemeza ko ‘Gahunda y’Intore mu biruhuko’ ibarinda kwiyandarika

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwemeza ko Gahunda y’Intore mu biruhuko, ibafasha kwirinda kwiyandarika, bishora muri gahunda zitandukanye zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Aabana bazajya bahura baganirizwe banidagadure
Aabana bazajya bahura baganirizwe banidagadure

Gahunda y’intore mu biruhuko ni ngarukamwaka, aho iba igamije kurinda urubyiruko ibirurangaza mu biruhuko, bagafashwa gusobanukirwa uruhare rwabo mu iterambere, aho bahabwa ibiganiro bigaruka ku nshingano n’uburenganzira bw’umwana, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, gutozwa umuco w’ubumwe, gutozwa kugirana icyizere hagati yabo.

Ibindi birimo kwitegura kuzabana mu buzima buri imbere, Umuco Nyarwanda, Amateka n’indangagaciro Nyarwanda, kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, gutozwa akamaro ka siporo, bakanagira umwanya wo kwidagadura, ndetse n’uwo gukora imirimo y’amaboko.

Urubyiruko ruvuga ko iyi gahunda hari byinshi irufasha mu gihe cy’ibiruhuko, kuko ari umwanya mwiza babona wo guhura bikabafasha guteza imbere impamo zitandukanye bifitemo, ari nako bibarinda kwishora mu ngeso mbi.

Iddah Mugeni uri mu kigero cy’imyaka 17, avuga ko hari byinshi bagira muri iyi gahunda.

Ati “Abantu benshi muri twe niwo mwanya tuba tubonye wo guhura, no guteza imbere imico yacu myiza tukirinda imibi, kuko iramutse itabayeho hari abantu bashobora kujya mu mico mibi, nko kujya mu biyobyabwenge no mu busambanyi, ariko iyo ibayeho ituma urubyiruko ruhugira ku kintu kimwe, aho kugira ngo bajye muri ibyo bindi bitandukanye”.

Mugenzi we ati “Hari igihe bivamo ingeso mbi, ugasanga umuntu aho kugira ngo atekereze ibimugirira akamaro agiye mu bigare yize gukora ibikorwa bitari byiza, ariko iyo turi kumwe n’abandi, iby’agatwiko hari igihe bitaba ngombwa, kuko bidufasha natwe kugira ibyo twikorera biduteza imbere”.

Uretse ku ruhande rw’abana, ababyeyi nabo bishimira ko iyi gahunda irinda abana gukora ingendo zitateganyijwe, akenshi ari nazo zikunda kubaganisha mu ngeso zitari nziza.

Afsa Deborah Mahoro, avuga ko ashimira Leta yatekereje kuri iyi gahunda, kuko hari byinshi yafashije abana babo.

Ati “Ibafasha byinshi, birimo kubarinda cyane ingendo zitateganyijwe zo muri karitsiye zivamo ingeso mbi, zirimo gusama inda zitateganyijwe, kunywa ibiyobyabwenge, ndetse n’imvugo nyandagazi ziri hanze aha zateye”.

Ubwo ku wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, mu Karere ka Nyarugenge hatangizwaga gahunda y’intore mu biruhuko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wawo Pudence Rubingisa, yavuze ko bateganya ko izajya ikomeza no mu yindi minsi itari ibiruhuko.

Yagize ati “Ubu dufite site zigera ku 166 mu Mujyi mu bikorwa birimo gukorwaho mu turere dutandukanye, tukaba dufite n’urubyiruko rurenga 700, rwatanze umwanya wabo mu mpano zabo. Iyi gahunda nta n’ubwo tuzayikomeza gusa mu biruhuko, ahubwo izajya inakorwa no mu yindi minsi isanzwe abana batari ku ishuri, kugira ngo bakomeze kubaba hafi mu bikorwa bitandukanye”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), isaba ababyeyi kugaragaza uruhare rwabo muri iyi gahunda, kugira ngo bafatanye kurerera u Rwanda bashishikariza abana kuyitabira.

Ubwo hatangizwaga gahunda y’intore mu biruhuko mu gihugu hose, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye urubyiruko kugira intego mu biruhuko, anasaba ababyeyi kwibuka ko bafite inshingano.

Ati “Nagira ngo mbwire ababyeyi kwibuka ko bafite inshingano ikomeye cyane, abana bacu hagaragaramo abiyahuza ibiyobyabwenge, inzoga zikomeye, zisindisha urubyiruko ndetse n’abana bato. Mwumve ko iyo utangiye kunywa ibiyobyabwenge ukiri umwana, bikuyobereza ubwenge ndetse n’ingamba wari ufite z’ubuzima bwawe ugasanga zipfiriye ahongaho”.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko iyi gahunda izanakomeza no mu yindi minsi itari ikiruhuko
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko iyi gahunda izanakomeza no mu yindi minsi itari ikiruhuko

Akomeza agira ati “Tukaba dusaba Abanyarwanda bose, cyane cyane ababyeyi gufasha muri iyi gahunda, kugira ngo dufatanye kurerera u Rwanda, no gufasha abana n’urubyiruko kugira ngo bitabire iyi gahunda”.

Gahunda y’intore mu biruhuko y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Ibiruhuko bifite intengo, Agaciro kanjye”, ikaba yitabirwa n’abana n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 30, ikazamara igihe kingana n’ukwezi, kuko izarangira tariki ya 09 Nzeri 2022.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hari uruhyiruko rwinshi rutiga bitewe n’imibereho baba barimo harebwa uburyo nabo bashyirwa hamwe nabo bagahabwa inyigishovzikwiriye

Kayobotsi pacifique yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Hari uruhyiruko rwinshi rutiga bitewe n’imibereho baba barimo harebwa uburyo nabo bashyirwa hamwe nabo bagahabwa inyigishovzikwiriye

Kayobotsi pacifique yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Iyigahunda yintore muviruhuko ninziza cyane kuko ituma abana badakwira imishwaro bakaba bafiteibyo bahugiraho,ahubwo hazashyirweho gahunda ihoraho kuko ubyiruko rwose ntirwiga ubwo rero Bose baboneraho

Kayobotsi pacifique yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Iyigahunda yintore muviruhuko ninziza cyane kuko ituma abana badakwira imishwaro bakaba bafiteibyo bahugiraho,ahubwo hazashyirweho gahunda ihoraho kuko ubyiruko rwose ntirwiga ubwo rero Bose baboneraho

Kayobotsi pacifique yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka