Kigali: Batatu bakomerekeye mu mpanuka

Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka Jeep Toyota ifite pulaki nomero RAD 068 G, ya kompanyi itwara abagenzi ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo ku itariki 23 Mutarama 2024 igeze mu Kanogo iturutse mu mujyi, irangirika bikomeye ndetse inagonga ipoto ya ‘Camera’ y’umutekano.

Abantu batatu bakomerekeye muri iyi mpanuka
Abantu batatu bakomerekeye muri iyi mpanuka

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko waturutse ku businzi, kuko uwari uyitwaye ibipimo byagaragaje ko yari yafashe ku bisindisha.

Ati “Uwari uyitwaye yageze mu Kanogo ava mu mujyi ajya i Gikondo, agonga ipoto ya camera y’umutekano irarimbuka n’imodoka igwa igaramye irangirika. Umushoferi yakomeretse byoroheje n’abandi babiri bari kumwe bakorana na we barakomereka, bombi bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kanombe kugira ngo bitabweho”.

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.

SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza, kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Ati “Rwose turasaba abashoferi kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kuko biri mu bintu byangiza ubuzima bwabo n’ubw’abandi ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo”.

Yagonze ipoto ya Camera y'umutekano
Yagonze ipoto ya Camera y’umutekano

SP Kayigi asaba abantu kubahiriza gahunda ya Tunywe Less, kuko ifasha buri wese kugenzura no gukora ibyo ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka, ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga akabasaba ko bakwiye kureka gutwara imodoka igihe bazi ko basinze, bagashaka abandi babatwara aho kujya guteza impanuka mu muhanda.

SP Kayigi aributsa abashoferi bose ko bakwiye kwirinda kuvugira kuri telefone igihe batwaye, kuko biri mu bibarangaza bigatuma habaho impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyintu turasaba abashoferi kuko babibi yamaburiho gutwara ikinyabiziga bankweye izoga bashoferi mutwara ibinyabiziga ibibintu mubyirinde .

Ana yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka