Kigali: Batangariye inyubako y’ibiro by’Akagari, banenga zimwe mu nyubako z’Imirenge
Abasaba serivisi muri imwe mu Mirenge yo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hari inyubako z’Imirenge zitajyanye n’icyerekezo, bavuga ko zafatira urugero ku nyubako nshya y’Akagari ka Kora ko mu Murenge wa Gitega, aho bemeza ko kubatse neza kuruta Imirenge.

Ni nyuma y’ubutumwa Akarere ka Nyarugenge, kanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zako bumenyesha abasanzwe basabira serivisi mu Kagari ka Kora, ko inyubako nshya yako yatangiye gukorerwamo.
Ni ubutumwa bugira buti "Turamenyesha abatuye Imidugudu ya Kinyambo, Kivumu, Isangano, Kanunga, Rugano, Rugari, Mpazi, Ubumwe na Kora mu Murenge wa Gitega, ko inyubako nshya y’ibiro by’Akagari ka Kora yuzuye kandi yatangiye gutangirwamo serivisi".
Ubwo butumwa burakomeza bugira buti "Ku batahazi, iyi nyubako yegeranye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyahafi mu Murenge wa Gitega. Ni nko muri metero 500 uvuye ku Gakiriro ko mu Mujyi".
Muri ubwo butumwa, bamenyesheje abaturage ko serivisi zitangirwa muri iyo nyubako nshya, harimo n’Urugo mbonezamikurire rw’abana bato (ECD).

Nyuma y’ubwo butumwa bw’Akarere ka Nyarugenge, abaturage batanze ibitekerezo bitandukanye, bashima iyo nyubako y’ibiro by’akagari ka Kora, aho bemeza ko ijyanye n’icyerekezo.
Banenga zimwe mu nyubako z’ibiro by’Imirenge zitajyanye n’icyerekezo, aho basabye ko ibiro by’Akagari ka Kora byababera icyitegererezo hakagira igikosorwa.
Mu mirenge yatunzwe agatoki, harimo uwa Nyamirambo, uwa Kigali, uwa Muhima n’indi.
Uwitwa Ntibirindwa ati "Akagari ka Kora oyeeee! Uru ni urugero rwiza. Hari Imirenge idafite inyubako nk’iyi!!! Urugero: Nyamirambo!!!".

Uwitwa Gatera Laurent ati ’Bravo! Abaturange beza. Mukomerezaho Banyarwanda".
Naho uwitwa Munanira ati "Ni byiza cyane, batange service inoze, ariko ibyo kurya ruswa bicike no gusiragiza abaturage biveho".
Faida Damas nawe ati "Biragayitse kubona ibiro by’Akagari birusha agaciro ibiro by’Umurenge. N’ibiro by’Imirenge ni bahere ruhande bavugurura, niba ariyo ntego batangiye kwiha ngo u Rwanda ruse neza".

François Xavier Iyakaremye ati "Wenda se ibiro by’Imirenge mu gihugu muzabyubake gutya, ibaze Akagari kuba karuta imirenge!".
Naho Maître Daniel ati "Ni byiza rwose kubaka inzu nkizi zituma Umujyi usa neza, gusa nabyo si ibyo gushima, kubona ibiro by’Akagari biruta ubunini n’ubwiza iby’Akarere cyangwa Umurenge!!!".
Undi ati "Mugire icyo mukora ku kazu k’Umurenge wa Kigarama uri muri Rebero mu bakire".

Mugenzi we ati "Umurenge wa Kigali nawo ureberereho, kuko nawo uteye inkenke pe!".
Uretse ibiro by’Imirenge yatunzwe agatoki kuba itajyanye n’icyerekezo, hari Imirenge ifite inyubako zo ku rwego ruhambaye, aho ku isonga haza Umurenge wa Kinyinya, hakaza n’Umurenge wa Gitega, Gisozi n’indi itandukanye.
Ohereza igitekerezo
|