Kigali: Basenyewe amanegeka bajya gukodesha amabi kurushaho

Hashize igihe kitari gito, umujyi wa Kigali utangije gahunda yo kwimura abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni muri urwo rwego ingo zirenga 7,000 zimaze kwimurwa mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali kuva mu mwaka wa 2023. Ariko se abo bimuwe bari he? babayeho bate?

Urugo rwa Uwimpaye Laure ucururiza akanaba muri Kontineri
Urugo rwa Uwimpaye Laure ucururiza akanaba muri Kontineri

Kigali Today yashatse kumenya uko iyo miryango yimuwe ibayeho, aho ituwe ndetse n’uko ubuzima bumeze muri rusange, maze bamwe bavuga ko imibereho itaboroheye ndetse aho twageze hari aho twasanze batuye mu mazu y’amanegeka kurusha ayo bakuwemo.

Mu rugendo rutoroshye umunyamakuru wa Kigali Today yasuye urugo rwa Kagoyire Anita (izina twamuhaye) wapfakaye, umugabo akamusigira abana babiri b’abahungu.
Mu kiganiro kirekire yagiranye na Kigali Today yavuze ko byabaye ngombwa ko umwana we mukuru w’imyaka 16 ava mu ishuri akajya gukora akazi ko mu rugo, kugira ngo afatanye na nyina kwishyura ubukode bw’inzu no gushaka icyo bafungura.

Uyu mwana twahaye izina rya Gisubizo Dieudonné, twasanze arimo guhata ibirayi mu rugo rw’umuntu umuhemba amafaranga 1,000Frw buri mugoroba iyo yakoze neza.

Arimo guhata ibirayi by'umuturanyi ngo abone udufaranga two guhahira iwabo
Arimo guhata ibirayi by’umuturanyi ngo abone udufaranga two guhahira iwabo

Gisubizo agira ati : "Iyo bampaye amafaranga, mpa mama ho make andi nkayashyira kuri simukadi, kugira ngo ubutaha nintagira icyo mbona, nzamuhe ayo mfite kuri simukadi."

Ati "Kwiga nabaye mbihagaritse, nari ngeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, nabitewe n’ibibazo byabaga biri mu rugo nyuma yo kuza gutura hano. Najyaga ku ishuri mfite agahinda."

Uyu muryango ntabwo wagiye kure y’aho wahoze utuye, ubu bakodesha icyumba na salon ku mafaranga 25,000Frw, mu nzu itagira sima, ifite imiryango myinshi kandi ihora isenywa n’ibiza kenshi iyo imvura iguye.

Inzu Uwimpaye Laure acururizamo ni na yo atuyemo
Inzu Uwimpaye Laure acururizamo ni na yo atuyemo

Iwabo w’uyu mwana hamwe n’abaturanyi babo bimuwe mu mwaka ushize, ubuyobozi bw’umurenge bwababwiraga ko buzabishyurira ubukode bw’amafaranga 30,000Frw buri kwezi, kugeza ubwo bazubakirwa inzu igezweho izatuzwamo imiryango myinshi aho bahoze batuye.

Kugeza ubu ariko ngo baheruka amafaranga ibihumbi 90Frw y’amezi atatu bahawe ubwo inzu yabo yari ikimara gusenywa mu mwaka ushize wa 2023.

Mu nzu ibangikanye n’iwabo wa Gisubizo hari umwana w’umukobwa twahisemo kwita Tumushime, wigaga muri GS Kibingo i Nyamasheke, ubu akaba yaratsindiye kujya kwiga i Muhanga muri ’Collège Notre Dame’ i Ntarabana.

Ababyeyi ba Tumushime bakora imirimo y’ubuyede n’ubukarani, bavuga ko amafaranga babona yose ubu ashirira mu guhaha ibyo kurya no kwishyura ubukode bw’aho batuye, bakavuga ko ingaruka zo gusenyerwa zabateje kubura ubwishyu bw’amashuri y’abana.
Tumushime w’imyaka 15 ubu, avuga ko afite ubwoba ko nabura ibyangombwa byo kujya ku ishuri, ubuzima bwe buzaba bubi ndetse n’intymbero ze zikaba zitagishobotse.

Twaganiriye kandi n’undi twahaye izina rya Uwimpaye Laure wari ufite inzu abamo ku Gisozi, akagira n’iy’abapangayi ngo yamuheshaga amafaranga ibihumbi 200Frw buri kwezi, nyuma yo gusenyerwa ubu akaba acumbitse muri kontineri iteretse mu gasoko, aho acururiza ibishyimbo bitetse n’ibijumba byo ku mifungo.

Imbere mu nzu kwa Rutayomba, akingisha ibitambaro
Imbere mu nzu kwa Rutayomba, akingisha ibitambaro

Uwimpaye ufite abana babiri, umwe w’imyaka 10 y’amavuko hamwe n’uw’itanu, bombi ngo ntabwo bazajya ku ishuri bitewe n’uko atakibona amafaranga yo kubishyurira.

Uwimpaye yakomeza agaragaza ko kuba muri kontineri itagira idirishya bimuteza we n’abana kutabona umwuka uhagije wo guhumeka ninjoro, hakabaho no kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije ku manywa hamwe n’ubukonje bukabije ninjoro.

Umusaza w’imyaka 71 y’amavuko, Rutayomba Thacien twasanze we n’umufasha we Mukamugema Marie Claire (bombi ni amazina twabahaye) barimo kubaza udutebe baza kuzunguza mu muhanda nimugoroba, bagira amahirwe uwo munsi ntibatwamburwe kuko ari abazunguzayi, ifunguro ry’umunsi ritagira ikindi kirengaho rikaba rirabonetse.

Mu nkengero z'inzu batuyemo ni uko hasa
Mu nkengero z’inzu batuyemo ni uko hasa

Rutayomba na Mukamugema bari bafite inzu 15 zikodeshwa, ubu na bo bahindutse abapangayi, bakaba bakodesha inzu yenda kubagwaho ifite icyumba kimwe na salon, bakayishyura amafaranga ibihumbi 20Frw, bakabanamo n’abana babo babiri.

Mukamugema yagize ati "Kuva twasenyerwa nta muntu wo muri uru rugo urishyurirwa mituelle kubera ubushobozi buke. Twari dufite amazu, abapangayi batwishyura tukagira uko tubaho, none ubu uragira ngo tugire dute? Twarumiwe."

N’ubwo aba baturage ngo bari bafite icyizere cyo kuzabona aho kuba heza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, ngo si ko bikimeze kuko mu baturage Umujyi wa Kigali uvuga ko urimo guteganya guha inzu; abimuwe mu Gatsata, Gisozi, Remera n’ahandi kuva muri 2023 bo batarimo.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Kigali Today ko inzu barimo kubaka mu Cyahafi (hafi yo kuri Mpazi) ari izo gutuzamo abimuwe mu butaka zubatswemo, hamwe n’abagiye kwimurwa mu bice bihegereye.

Yagize ati "Mu Cyahafi kuri Mpazi, inzu ziri kubakwa zizatuzwamo abari batuye muri buriya butaka, hiyongereho abandi batuye iruhande rwaho kuko hari hegitare 16 tuzahita twubakamo, abatuye muri izo hegitare na bo bazaza bature hariya hamaze kuzura."

Ati "Nihagira inzu zizasaguka, ni zo zizatuzwamo abandi bantu bashobora kuba bafite ibibazo, badafite ubushobozi, baba abimuwe mu manegeka cyangwa se ahandi hantu, ariko twabanje bariya."

Amafaranga abatunga bayakura mu gucuruza intebe babaza, iyo nta waguze ntibarya
Amafaranga abatunga bayakura mu gucuruza intebe babaza, iyo nta waguze ntibarya

Umujyi wa Kigali uvuga iki kuri uru susobe rw’ibibazo rwugarije abaturage bawo?

Mu kiganiro umunyamakuru wa Kigali Today yagiranye n’umuvugizi w’umujyi wa Kigali mu cyumweru gishize, yamubajije niba umujyi wa Kigali uzi uko abimuwe mu bihe binyuranye babayeho, ibibazo bafite n’uko bikemuka, avuga ko agiye kwegeranya amakuru yamara kuboneka akayaduha, cyakora twarinze dusohora iyi nkuru ayo makuru bataraduha. Igihe cyose bayaduha na yo tukazayabagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka