Kigali: Baravugwaho kurangura amatike bakayagurisha abagenzi ku giciro gihanitse
Abakarasi muri gare ya Nyabugogo baravugwaho kungukira ku bwinshi bw’abagenzi bajya kwizihiriza Ubunani mu Ntara, aho amatike yabuze hamwe na hamwe bitewe n’uko abo bakarasi bayaranguye, bakaba barimo kuyacuruza ku giciro gihanitse.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, Gare ya Nyabugogo yaranzwe n’umubyigano w’abantu benshi bajya kwizihiriza Ubunani mu miryango yabo, ariko bakaba basanze amatike yashize, ahandi bagasabwa gutegereza imodoka amasaha menshi.
Gusa, hafi aho haba hari abakarasi bavuga ko bafite amatike y’abagenda byihuse, baba bavuganye n’abayatanga ndetse n’abashoferi ku buryo bayagurisha ku giciro gihanitse.
Ku muntu ushaka kujya i Rubavu, byageze saa ine za mu gitondo ku Kigo Virunga Express bari gutanga amatike ya saa sita ku giciro gisanzwe cy’amafaranga 3,310, ariko ku ruhande uwifuza itike yo kugenda ako kanya yayiguraga amafaranga 4,000Frw.
Umukarasi araza akavana mu mirongo y’abantu benshi umuntu wemeye guhendwa, akamumanukana mu gice cya gare ahari imodoka zitwa ko zishoye, akaba ari zo amwinjizamo.

Ku muntu ushaka kujya i Rusizi, mu Kigo Capital bavugaga ko amatike yashize n’ubwo imbere yabo hari hahagaze imirongo miremire y’abantu, irinzwe n’abapolisi kugira ngo badateza akavuyo.
Musaniwabo Leontine wari wageze muri Gare ya Nyabugogo mbere ya saa ine za mu gitondo ashaka kujya i Rusizi, avuga ko itike yahawe yari iya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku mafaranga 5,200, ikaba ari na yo ya nyuma kuko abaje nyuma ye babwirwaga ko amatike yashize.
Musaniwabo ati "Jye bampaye iya saa kumi n’ebyiri (z’umugoroba), ndaca ku Kibuye, komeza hariya hirya kuri Capital(ni ho bari gutanga amatike)."
Hafi aho hari umukarasi wahamaharaga abantu agira ati "Nta wifuza kujya i Rusizi?" Ni uko tumwegereye tumubaza ayo twamuha agira ati "I Rusizi ni ibihumbi 10Frw aka kanya."

I Karongi ho ubusanzwe uwifuza kujyayo yishyura amafaranga 2,780Frw muri Kivu Belt, ariko na ho bavugaga ko amatike yashize. Gusa, ku ruhande hari umukarasi wabazaga abifuza kujyayo ako kanya akabishyuza amafaranga 6,000Frw.
Ibyerekezo Kigali Today yasanze bidafite ibibazo byo kubura amatike, ni iby’Amajyepfo n’Iburasirazuba, kuko Ikigo Horizon Express cyarimo gutanga amatike y’ako kanya saa ine n’igice ku bajya mu Karere ka Huye, bakaba bishyuzwa amafaranga 2,560Frw.
Ku bantu berekeza Iburasirazuba na ho, ikigo Yahoo Car Express cyahamagaraga abantu muri Gare ya Remera kikabaha amatike y’ako kanya, ku mafaranga 1,580Frw ku bagera i Kayonza, ndetse n’amafaranga ibihumbi bitatu ku bagera ku Rusumo.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda(ATPR), Theoneste Mwunguzi, avuga ko abagenzi ari bo bakwiye gutungira agatoki abapolisi mu gihe hagize ubagurishaho itike ku giciro kirenze igisanzwe.

Mwunguzi yagize ati "Ushobora kugura itike ihenze ariko ukavuga ngo ’dore uriya muntu muguzeho itike’, ni ko dushobora kubaca, bitabaye ibyo twebwe twenyine ntabwo twabimenya."
Polisi y’u Rwanda na yo yabwiye Kigali Today ko igiye kwinjira mu by’iki kibazo ifatanyije n’izindi nzego zirimo RURA, Umujyi wa Kigali na ATPR, kuko ikibona nk’ubujura.
Ohereza igitekerezo
|
Ngwino Urebe I Rubavu kuva Gisenyi werekera Rutsiro urebe kivubelt na virunga igiciro baguha tike niba ugiye Kivumu bakandikaho Pfunda nkomero kdi utaragerayo ubwose rura ntibizi Sha abanyarwanda mudukiniraho akazungu Reba kuva abanyeshuri bataha kugeza ubu baze mbereke tike yejo ibyo bakoze