Kigali: Barasabwa kutihisha inyuma y’iminsi mikuru bakubaka mu buryo butemewe

Nyuma yo kubona abaturage bamwe bihisha inyuma y’iminsi mikuru bakubaka mu buryo bw’akajagari, ndetse budakurikije amategeko y’imiturire, Umujyi wa Kigali wabasabye kubyirinda kugira ngo bitazabagiraho ingaruka zo gusenyerwa.

Abihisha inyuma y'iminsi mikuru bakubaka mu kajagari baburiwe
Abihisha inyuma y’iminsi mikuru bakubaka mu kajagari baburiwe

Dr. Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki 27 Ukuboza 2022, avuga ko impamvu basaba abaturage kwirinda kubaka mu kajagari ndetse batanabifitiye ibyangombwa, ari ukugira ngo batazitwikira iminsi mikuru, bagira ngo ubuyobozi burahuze bigatuma bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Dr Mpabwanamaguru avuga ko hakorwa ubukangurambaga buri gihe kugira ngo abaturage badakora ibinyuranyije n’amategeko, kuko ujya kubona ukabona umuturage aritoye yubatse ubwiherero cyangwa inzu ariko atabiherewe uburenganzira.

Ati “Tuributsa abantu bose ko kubaka bisabirwa uruhushya kandi ko uwubaka agomba kugaragaza urwo ruhushya ahakorerwa ubwubatsi, abashinzwe ubugenzuzi ntibicaye, ntihagire abitwikira iminsi mikuru ngo bakore ibitemewe, twubake ahemewe, dukurikize ibyo twaherewe uruhushya”.

Abaturage barasabwa kwirinda kubaka batabyemerewe kuko babihanirwa
Abaturage barasabwa kwirinda kubaka batabyemerewe kuko babihanirwa

Yaboneyeho kwibutsa abantu bose bubaka cyangwa bifuza kubaka mu Mujyi wa Kigali, kwirinda imyubakire y’akajagari bakanareba ko uruhushya rwo kubaka atari uruhimbano.

Yasabye kandi umuntu wese uguze ikibanza kirimo kubakwa kudahererekanya uruhushya n’uwo baguze, ahubwo agasaba ko rushyirwa mu mazina ye.

Ku bijyanye n’inzu zubakwa zikuzura zikaza gusenywa nyuma, yasubije ko abantu baba barenze ku mabwiriza kandi ko baba babujijwe kubaka bakanga bakabirengaho.

Dr Mpabwanamaguru avuga ko ubu muri ibi bihe by’iminsi mikuru bari mu bikorwa by’ubugenzuzi, kugira ngo barebe niba nta bari mu bikorwa byo kubaka binyuranyije n’amategeko.

Inyubako iyo ari yo yose isabirwa uburenganzira kugira ngo yubakwe
Inyubako iyo ari yo yose isabirwa uburenganzira kugira ngo yubakwe
Gusana nabyo bisabirwa uruhushya
Gusana nabyo bisabirwa uruhushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka