Kigali: Barasaba kubakirwa ubwiherero rusange muri ‘Car Free zone’

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abajya muri Car free zone barasaba kubakirwa ubwiherero rusange kuko babangamiwe no kujya kubushakira ahandi.

Abahagenda bavuga ko bahangayikishijwe n'uko nta bwiherero buhari
Abahagenda bavuga ko bahangayikishijwe n’uko nta bwiherero buhari

Hashize iminsi mu Mujyi wa Kigali rwagati, ubusanzwe hazwi nko muri Car free zone, harimo gukorwa imirimo yo kuhatunganya mu rwego rwo kuharimbisha, hashyirwa ibikorwa remezo bitandukanye bigezweho kugira ngo abahagenda barusheho kuryoherwa no kunyurwa.

N’ubwo hari imirimo ikirimo gukorwa itararangira, ariko hari n’indi yarangiye ku buryo n’abaturage batangiye kubibyaza umusaruro, nk’aho bategeganyirijwe kwicara baruhutse ndetse na murandasi y’ubuntu ikundwa gukoreshwa n’urubyiruko rutandukanye.

Abakunze kujya muri Car free zone, bavuga ko bishimira igitekerezo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize, cyo gukora muri ako gace mu buryo bugezweho, kuko byatumye babona ahantu heza ho kuruhukira no kwifotoreza kubera ko nta kavuyo ka kihaba, gusa ngo babangamirwa no kubura aho biherera mu gihe hagize ukubwa, kuko bisaba gukora urugendo bajya gushakira ahandi ubwiherero.

Abenshi mu rubyiruko bakunze kujya kuharuhukira kubera ko bahasanga murandasi bakoresha nta kiguzi
Abenshi mu rubyiruko bakunze kujya kuharuhukira kubera ko bahasanga murandasi bakoresha nta kiguzi

Niyonkuru D’amour avuga ko kuva aho muri Car Free zone hashyiriwe ibikorwa remezo bigezweho akunze kuhajya, gusa ngo bahura n’ikibazo cyo kubura aho bakwiherera mu gihe bakubwe.

Ati “Ikintu nishimira ni uko nta kavuyo gahari kandi urebye haracyeye nta kuntu batagize, ahubwo jye ikibazo mbona gihari ni uko hari n’utuzu ubona duhari bashobora kuzashiramo nk’icyo kunywa cyangwa kurya, kandi hakaba hari n’udutebe tw’abagenzi baruhukiraho, rero ubwiherero ni bwo turimo kugenda tubura, kuko turimo kujya kubushaka ahandi muri za etaje cyangwa kw’iposita tugatanga amafaranga. Turasaba ko baduha ubwiherero kuko urebye nibwo bubura, urebye n’abantu bose baba bari muri Car free zone n’ubwiherero babura bwonyine ibindi byose urabona ko ari sawa”.

Mugenzi we witwa Feliciane Nzayisenga ati “Ku bwanjye hameze neza kuko turabona Internet y’ubuntu, ariko ikibazo dufite n’ikijyanye n’ubwihererero kuko kubona aho wiherera n’ikintu kigoye, bigusaba kuba wajya nko kwa Makuza cyangwa se kumanuka ukajya ku isoko, ni ho ubasha kubona ubwiherero wishyura. Numva Umujyi wa Kigali wabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa nk’ibi, kuduha ubwiherero nabyo bitabananira kubikora, kuko kuba uri hano uvuga ngo uramanuka wongere ugaruke ni imbogamizi”.

Car Free Zone ikomeje kurimbishwa bibereye ijisho uko bwije n'uko bukeye
Car Free Zone ikomeje kurimbishwa bibereye ijisho uko bwije n’uko bukeye

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard, avuga ko imirimo yo gukora muri Car free zone itararangira, gusa ngo gahunda y’ubwiherero irahari.

Ati “Burimo burubakwa, ntabwo turasoza umushinga nturarangira, turacyubaka nabwo turimo kubwubaka hazaba harimo uburenze bumwe kuko hazaba hari abantu benshi kandi b’ibitsina bitandukanye”.

Umujyi wa Kigali urasaba abawutuye ndetse n’abawugenda kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bambara neza agapfukamunwa, bakomeza gukaraba neza amazi n’isabune mu ntoki, kugira ngo igihe cyo gufungura ku mugaragaro Car free zone kizagere bafite ubuzima buzira Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Toilette bazazubakire kukinyabiziga...bajye bavidura buri munsi kandi bishyuze amafranga macye nka 100 frw kugirango baguremo ibikoresho byisuku bigezweho...niburayi toilette uzisanga ahantu hose ariko zishyuzwa kugirango isuku iboneke ...bon kukinyabiziga nikugirango odeur igaba nyuke kuko buri munsi ufunguye citerne ukavidura ukoza byakunda naho ubundi toilette yabantu benshi kuriya birangira inutse kandi cyane kuko umugi wacu udafite système d.égout...

Luc yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka