Kigali: Barasaba ko ahategerwa imodoka hashyirwa ibijugunywamo imyanda

Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barasaba ko ahategerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hashyirwa ahagenewe kujya imyanda, mu rwego rwo kugira isuku.

Kutagira aho bashyira imyanda ngo hari abo biviramo kuyijugunya aho babonye, atari uko bayobewe ko bateje umwanda ahubwo ari ukubura aho bayishyira, bakabikora mu rwego rwo kwanga kuyikomezanya aho bagiye.

Bamwe mu baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayihishyuriye ko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko ahategerwa imodoka zitwara abagenzi, bakunze kuhahurira n’ikibazo cyo kubura aho bashyira imyanda irimo uducupa tw’amazi cyangwa se ibindi bivamo ibiribwa baba baguze, birimo ibyo barya cyangwa ibyo kunywa.

Uwitwa Belise Uwimana wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko kutagira aho bajugunya imyanda igihe bategereje imodoka zitwara abagenzi, bibabangamira kuko hari igihe baza gutega, hari ikintu bafite kandi batari buhaguruke ngo bajye gushaka aho babijugunya, kubera gutinya ko imodoka ishobora kuza ikabasiga.

Ati “Ushobora kuza gutega imodoka ufite nk’amazi urimo kunywa ukahicara, wamara kunywa ntubone aho ujugunya agacupa, kandi nturibuhaguruke ngo ujye gushaka aho ukajugunya, kuko uba utegereje imodoka uvuga uti isaha n’isaha yasanga ngiye, bikaba ngombwa ko ushobora kugata aho”.

Mugenzi we ati “Agacupa biroroshye ushobora kugafunga ukagashyira mu gashakoshi ukakinjiza muri ya modoka, ariko hari ibintu by’umwanda bitabikika, kuko nshobora kuhaza mfite umwana, bikaba ngombwa ko muhindurira pampa ndi aho ngaho, pampa n’ikintu ntashyira mu modoka ngo ngendane n’abantu, bikaba ngombwa ko nyijugunya aho, atari uko nyobewe ko ari uguteza umwanda”.

Akomeza agira ati “Hari nk’ibintu by’ibyo kurya bitagendanwa, nshobora kuza ndimo kunywa yahurute, ntabwo icupa ryayo narifata ngo ndizingire mugashakoshi cyangwa se ngo ndyinjirane mu bantu. Urumva rero birabangamye, twasabaga ko badushyiriraho aho kujugunya imyanda, kuko buri muntu wese yajya abona ko hari ahagenewe gushyira imyanda”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko kuba aho abagenzi bategera imodoka za rusange hatari ahagenewe kujugunya imyanda, ari ikibazo koko gishobora guteza umwanda muri uwo Mujyi, gusa ngo hari ikirimo gukorwa.

Solange Muhirwa, umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi, avuga ko hari uburyo bushya butandukanye bw’ahagenewe gushyira imyanda bwatangiye gukorwa.

Ati “Hari ubundi buryo bushya twazanye bwa puberi, tugenda tuzishira ahantu hatandukanye, zifite imyanya ibiri, ahajya ibibora n’ahajya ibitabora, nazo tuzagenda tuzishyira ahagenewe gutegera imodoka, kuko ni ahantu hahurira abantu benshi. Hari nk’igihe umuntu agura bombo agakenera kuba yajugunyamo ahongaho, cyangwa akaba afite agacupa k’amazi akaba yakajugunya muri iyo puberi, kugira ngo dukomeze tugire Umujyi usukuye”.

Mu rwego rwo kurimbisha no gusukura Umujyi wa Kigali, mu bice bitandukanye byawo hagiye hubakwa ahantu hashya hajyanye n’igihe, hategerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka