Kigali: Bane bafashwe bakekwaho kwiba ibyuma byo kubaka iminara

Ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi yafashe abagabo bane bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka Miliyoni 11.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu bikoresho bafatanywe harimo n'ibyo mu mazi
Mu bikoresho bafatanywe harimo n’ibyo mu mazi

Uretse ibikoresho byifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho birimo ibyitwa Tower Angels bigera ku 1050 na U bend zigera ku 10, abo bagabo banafatanywe imifuka ibiri y’ibikoresho byifashishwa mu gukora amazi, byibwe mu iduka riherereye mu Izindiro mu Murenge wa Kimironko, bifite agaciro k’abarirwa muri za Miliyoni.

Ibikoresho byifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho byafashwe ni ibiro 560, zafatiwe mu mudugudu wa Kabagendwa, Akagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere Kicukiro, bikaba ari ibya Kompanyi y’Abanyakoreya yitwa Only Infra-Construction and Trading Company Rwanda Limited (OIT), isanzwe ikora akazi ko kubaka iminara mu Rwanda.

Muri bane bafashwe harimo umukozi wari ushinzwe kurinda ububiko bw’ibyo byuma, hamwe n’uwaguraga ibyuma bizwi nk’inyuma, wafatanywe n’abandi babiri bari bashinzwe kubimuzanira.

Umuyobozi w’ikigo cya GuardsMark Ltd, cyari gishinzwe kurinda ububiko bw’iyo kompanyi, Denis Ndemezo, avuga ko bakimara guhamagarwa bakamenyeshwa ko hibwe, bakoranye na Polisi ari nabyo byabafashije kugira ngo bamenye uruhare rw’umukozi wabo muri ubwo bujura.

Ati “Mu bacyekwa twari dufite harimo umwe mu bakozi bacu, twiyambaje Polisi barabikurikirana bakora iperereza ejo bundi baramufata, kandi biragaragara ko ibyo yibye nabo bafatanyaga kwiba nabo bafashwe. Nkaba nabwira bagenzi banjye ko twajya dukorana ubushishozi kugira ngo turebe abantu tuzana muri Kompanyi zacu, no kubakangurira cyane ko batakwishora mu bikorwa byo kwiba ahantu bakabaye barinda, kubera ko bisebeje kuba ushinzwe kurinda ibintu akaba ari wowe ubyiba”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba umuntu ashinzwe umutekano w’ibintu ariwe uhindukira akabyiba.

Ati “Bikwiye kubera isomo n’abandi bose bashinzwe umutekano cyane cyane aba bikorera, icya mbere abayobozi babo bakwiye kugenzura abo bakozi. Icya kabiri abo bakorera nabo bakwiye kubagenzura, kugira ngo barebe ko ibyo barinda bidashobora kuba byakwibwa cyangwa se byabuze, kugira ngo nibimenyekana hakiri kare ingamba zifatwe”.

CP Kabera yanakomoje ku bagura ibyibano kuko nabo amategeko abahana nk’uko abisobanura.

Ati “Abagura ibyibano ntabwo byemewe, amategeko arabahana, tukaba dusaba abaturarwanda bose y’uko baduha amakuru y’ikintu icyo ari cyo cyose babona gishobora kuba giteza umutekano mucye, waba uw’abantu n’ibintu byabo, kabone n’iyo baba barahawe inshingano zo kubirinda, bagatatira ayo mabwiriza n’amasezerano baba baragiranye, bakaba bagira uruhare rwo kubyangiza cyangwa kubyiba”.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakurikiranwe.

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 166, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1), ariko kitarengeje imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000), ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6), cyangwa kimwe gusa muri byo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba, byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu, cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka