Kigali: Babiri bacuruzaga mukorogo batawe muri yombi

Ku wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), bafashe uwitwa Ndayishimiye Theophile na Murengera Narcisse, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi y’Igihugu ivuga ko aba bombi bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare mu mudugudu w’Inyamibwa.

Ndayishimiye yafatanywe amacupa 127 y’amavuta atandukanye yangiza uruhu, naho Murengera afatanwa amacupa 120, bose bakaba bafatiwe mu isoko rya Kimironko aho bacururiza.

Abafashwe uko ari babiri basanzwe bacuruza aya mavuta kuko uyu Murengera atari ubwa mbere ayafatanwe, kuko muri Mutarama 2022 yafatiwe mu mukwabo wabereye mu mujyi wa Kigali acuruza amavuta yangiza uruhu, arafungwa akaba yararangije igihano.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bimaze igihe bibera mu turere twose tw’Igihugu, aho abakora ubu bucuruzi n’abayisiga bibutswa ko amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo, arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima. Abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Akaba ari nayo mpamvu Leta yashyize imbaraga nyinshi mu gukumira icuruzwa ry’aya mavuta, aho inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’Igihugu zahagurukiye iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gufatwa kwa bariya ari umusaruro w’ibikorwa Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ikora, byo gufata abacuruzi b’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo.

Yagize ati “Tumaze iminsi dufata abantu nka bariya bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo kuko yaciwe mu Rwanda. Turasaba abacuruzi kureka kuyacuruza kuko amayeri bakoresha yose yaramenyekanye. Aba bafashwe bavuga ko bayahabwa n’abantu bayatwara mu dukapu ku mugongo bakagenda bayagurisha ku bacuruzi batandukanye, abacuruzi baragirwa inama yo kuyakura mu maduka yabo batarafatwa ngo bahanwe, kuko Polisi ntizadohoka kubafata.”

CP Kabera yongeye gushimira abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu kurwanya aya mavuta, babinyujije mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe, kuko n’aba bafashwe byaturutse ku muturage watanze amakuru.

Aba bombi bafashwe bashyirikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rukorera kuri Sitasiyo ya Kimironko ngo hakurikizwe amategeko, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane bayace mu gihugu hose.kuko abayisiga ni abibone baba bashaka kurusha Imana ubwenge bitukuza kandi atariko yabaremye

Dusabimana faustin yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka