Kigali Arena yahindutse BK Arena

Inyubako igezweho y’imikino yari imenyerewe ku izina rya Kigali Arena, yamaze guhindurirwa izina yitwa ‘BK Arena’.

Ibyo byabaye nyuma y’aho Banki ya Kigali (BK), isinyanye amasezerano na kompanyi ya QA Venue Solutions Rwanda, nk’abatsindiye isoko ryo gucunga iyo nyubako mu gihe cy’imyaka irindwi, kikaba ari igikorwa cyabereye muri iyo nyubako, kuri uyu wa Kabiri tari 24 Gicurasi 2022.

Ayo masezerano akubiyemo iby’uko Banki ya Kigali yaguze uburenganzira bwo kwitirirwa iyo nyubako mu gihe cy’imyaka itandatu, ikaba yishyuye miliyoni zirindwi z’Amadolari ya Amerika (Asaga miliyari 7Frw).

Kigali Arena yahindutse BK Arena
Kigali Arena yahindutse BK Arena

Umuyobozi mukuru wa BK Group Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko ayo masezerano ategerejweho inyungu nyinshi, cyane cyane binyuze mu rubyiruko nk’icyiciro usanga gikoresha cyane iyo nyubako.

Yagize ati "BK Arena yakira ibikorwa bitandukanye bihuza urubyiruko, kandi nka BK turifuza kwegera urubyiruko, ni nayo mpamvu twazanye ikarita izajya yifashishwa no mu kugura amatike. Icyo gihe nituba twegereye urubyiruko nk’imbaraga z’u Rwanda rw’ejo, bizaduteza imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi
Umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi

Mu mwaka wa 2019 nibwo iyi nyubako y’imikino yatashywe ku mugaragaro, aho intego zayo ari ukwakira amarushanwa atandukanye akinirwa mu nzu (indoor games), inama ndetse n’ibitaramo bitandukanye.

Ku itariki ya 8 ukwakira mu mwaka wa 2020, nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na kompanyi ya QA Venue Solutions Rwanda, yo gucunga iyo nyubako.

BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 bicaye neza, kuva iyi nyubako yatahwa ku mugaragaro yagiye yakira cyane cyane imikino mpuzamahanga itandukanye harimo igikombe cy’Afurika muri Basketball (AFROBASKET), imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu bagore baturutse mu karere ka gatanu (zone v) ndetse na BAL ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka