Kigali: Akurikiranyweho kugerageza kwica umuntu amugongesheje imodoka

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko akurikiranyweho kugerageza kwica umugore w’imyaka 29 amugongesheje imodoka.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 17 Kamena 2025 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Nyenyeri.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uregwa yari agiye kuri Sitasiyo ya Lisansi atwaye imodoka, yahasanze umugore wahakoraga yicaye arimo kureba muri Telefone, ava mu modoka arayimushikuza; nyuma ahita asubira mu modoka.

Uwo mugore amukurikiye ngo ayimwake, uregwa yafashe umuriro aramugonga yitura hasi, amukandagiza amapine amunyura hejuru akomereka mu maso, mu mutwe, mu mugongo, no mu mbavu.

Hari hashize iminsi mike, uyu mushoferi agiranye ikibazo kijyanye n’amafaranga n’uyu mugore, aho uyu mushoferi yamubwiye ko natayamuha azamugonga akamwica.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yazahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 n’iya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka