Kigali: Abitabiriye imurikabikorwa basabwe kuzakira neza abazaza muri CHOGM

Mu rwego rwo kwitegura inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu, abitabiriye imurikabikorwa ribera i Kigali, basabwe kuzakira neza abazitabira iyo nama babaha serivisi nziza kandi yihuse.

Babisabwe n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), Dr Uster Kaitesi, ahereye k’uko mu Karere ka Nyarugenge hazabera inama enye zizabanziriza CHOGM, zirimo iy’abagore izabera kuri Hoteli Serena, iy’abacuruzi muri Camp Kigali, n’izindi zizabera ahandi.

Izo nama zizaba zifite abarenga 1000, agasaba abantu ko bagomba gutanga serivisi nziza ku bashyitsi bazaba bacumbitse muri za hoteri zitandukanye.

Ati “Muzi ko Abanyarwanda dufite intego ivuga ngo Ubumwe bwacu imbaraga zacu, ndasaba inzego z’ubucuruzi ziri mu Karere ka Nyarugenge ubufatanye muri ibi bikorwa byo kwakira no kwitegura iyi nama kandi bigakorwa neza.”

Yashimiye ubuyobozi bw’akO Karere igikorwa cyiza cyo guhuriza hamwe inzego zitandukanye zikamurika ibikorwa byabo, ariko bakanaganirizwa ku nama u Rwanda rwitegura kwakira.

Ati “Ibikorwa dukora bihindura ubuzima bw’umuturage wacu umunsi ku wundi, niyo mpamvu tugomba kwerekana ko dutanga servisi nziza kandi yihuse ku baza batugana.”

Dr Kaitesi yishimiye uburyo iryo murikabikorwa ryakozwe kuko harimo n’inzego zitandukanye, zirimo n’iz’ubuzima, zaje abaturage bakaziyoboka bareba uko ubuzima bwabo buhagaze.

Bimwe mu byo ashimira abikorera ni uko batagamburujwe n’icyorezo cya Covid-19 bagakomeza bakagira umuhate wo gukora biturutse ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Yongeyeho ko iri murikabikorwa rigaraza serivisi nziza ziri mu mujyo w’aho abaturarwanda bagana, haba mu bukungu, mu mibereho myiza, ndetse no muri serivisi zirebana n’imiyoborere myiza.

Abitabiriye iryo murikabikorwa bavuga ko bungukiyemo byinshi birimo gucuruza ibyo bakora, ndetse no gusobanura serivisi baha abaturage uko zikorwa.

Nduwumukiza Bernard akora inkweto za Made in Rwanda, avuga ko ibikorwa bye bimaze kumuteza imbere ariko akishimira ko muri iri murikabikorwa yabashije gukorera abamfaranga asaga ibumbi 500 y’u Rwanda, ayavanye mu nkweto yamurikaga ariko cyane cyane yagiye ahura n’abantu bamusaba numero kugira ngo azabafashe nabo bamenye gukora inkweto za made in Rwanda.

Ati “Twashimira abateguye iri murikabikorwa kuko ryatugiriye akamaro kanini ko kumenyekanisha ibikorwa byacu, ndetse no kubasha kuribyaza umusaruro ducuruza tukabona amafaranga”.

Ku bijyanye n’Inama ya CHOGM, avuga ko nk’umucuruzi azayikurikira akungukiramo byinshi ndetse kuri we yifuza ko yazamurikira abazaba baturutse mu bindi bihugu, bimwe mu byo akora birimo inkweto n’imyenda bya Made in Rwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko guhuza abikorera n’inzego za Leta mu bikorwa by’ubucuruzi ariko cyane cyane abibumbiye muri JADF, ari uburyo bwo kugaragaza ibyo bakora mu kubaka Umujyi wa Kigali, by’umwihariko Akarere ka Nyarugenge.

Yashimiye cyane abakora ibya Made in Rwanda anabasaba kubishyiramo imbaraga, kuko aribyo bigaragaza iterambere abaturarwanda bagenda bageraho.

Rubingisa avuga ko n’ubwo biteganywa n’itegeko guhuza abafatanyabikorwa, ariko ni inshingano no kubahuza kugira ngo humvwe impumeko y’abahabwa serivisi, uburyo babyishimira no kumva ibyo bifuza byahinduka kugira ngo binozwe neza.

Ati “Ni byiza ko hagaragazwa na bimwe mu bikorwa buri wese yifuza ko byakongerwamo imbaraga, kugira ngo umuturage akomeze ahabwe serivisi inoze”.

Yungamo ko ibyamaze kugerwaho buri Munyarwanda wese afite inshingano zo gukomeza kubisigasira, ndetse no kubyubaka kurushaho, ariko hagashyirwa imbere imibereho myiza y’umuturage.

Ikigamijwe muri iri murikabikorwa ni ukwiteza imbere nk’igihugu ariko no guhindura imibereho y’umuturage bikamugirira akamaro mu buryo bufatika, ndetse n’umuryango we.

Ati “Nk’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, turashimira Leta yacu yashoboye gushyiraho iyi gahunda ikabinyuza muri RGB, ikatugaragariza uburyo buhoraho nk’indorerwamo ishingiye ku bipimo by’uburyo abaturage bishimira ndetse bakamenya serivisi zibagenerwa, no kumenya uburyo zahinduka kandi neza mu buryo bunoze”.

Muri iri murikabikorwa hazirikanywe n’uruharwe rwa JADF mu iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge, kuko iterambere ry’Umujyi wa Kigali ariho rishingiye.

Iri murikabikorwa ryatangijwe tariki ya 25 Gicurasi 2022 mu mbuga ya City Walk (Car free zone) risozwa tariki ya 27 Gicurasi 2022.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka