Kigali: Abazunguzayi bagiye gukurwa mu muhanda hagendewe ku mpamvu ziwubajyanamo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari, hamaze kunozwa ingamba zo gukura abazunguzayi mu muhanda hagendewe ku mpamvu zituma bawujyamo, kuko bazabanza kuganirizwa bityo babe bafashwa gukora indi mishinga bitewe n’ibyo bashoboye.

Abazunguzayi bavuga ko bahawe aho bakorera nta wasubira mu muhanda
Abazunguzayi bavuga ko bahawe aho bakorera nta wasubira mu muhanda

Mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari mbere ya Covid-19, guhera mu mwaka wa 2015, Umujyi wa Kigali wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira ababukora amasoko agera kuri 12 yubatswe mu bice bitandukanye bigize uyu Mujyi, aho bahawe ubumenyi butandukanye ku bijyanye n’imishinga, bagashyirwamo ndetse bakanakurirwaho imisoro, ku buryo hari umusaruro byari bayatanze.

Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, kimwe n’abandi, abakora ubu bucuruzi bagizweho ingaruka nacyo, aho ubuyobozi bwagerageje kubaha ibiribwa, gusa ngo imibereho yabo yagizweho ingaruka, ku buryo hari ingamba zafashwe zirimo no kubaha amafaranga kugira ngo bakomeze ubucuruzi bwabo badasubiye mu muhanda.

Gukora ubucuruzi bw’akajagari ngo biteza ibibazo byashyirwa mu byiciro bitatu by’ingezi bitandukanye, birimo kuba ibicuruzwa biba bifite umwanda kandi n’ubuziranenge bwabyo bukaba buba butizewe hamwe n’umutekano w’abakora ubu bucuruzi yaba ku buzima bwabo cyangwa uw’aho, kuko akenshi iyo hagize icyo baba, bigira ingaruka ku miryango yabo.

Kuri ubu ngo ubuyobozi burimo gutegura ingamba zo gufasha abakiri mu mihanda kuvamo, ariko bahereye ku mpamvu ibatera kuwujyamo nk’uko Jean Rubangutsangabo, umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali abisobanura.

Ati “Ubu turimo turategura zimwe mu ngamba zo kubafasha kuva mu mihanda, duhereye mu by’ukuri ku nkomoko y’igituma bajya mu mihanda, hari benshi bajyamo kubera impamvu zitandukanye, zitari n’ubukene kuko no mu miryango ibibazo biba birimo. Turimo turahuza imbaraga mu byiciro bitandukanye, kuko bariya icyo bashoboye gukora hari n’igihe usanga atari no gucuruza, iyo umuhaye amahirwe rero ukamwumva, ukamusobanurira, ukamwigisha, afata indi myanzuro”.

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri agakora ibyo ashoboye kuko hari abazi guhinga, hari abafite ubumenyi mu bukorikori, izo ngamba zose rero nizo turimo turahuriza hamwe n’abafatanyabikorwa, aho mu gihe gito cyane tuba twagize izindi ngamba zo kubafasha, kandi na none tunibukiranya gahunda ihari ya Leta yo gufasha bano bantu bafite ubushobozi buciriritse, ariko bafite ubushobozi bwo gukora imishinga, nka (VUP Financial Services), n’amafaranga afasha ufite umushinga kuwukora, ariko tukamuha n’ubushobozi bujyanye no mu mikorere (Skills)”.

Bamwe mu bazunguzayi baganiriye na Kigali Today, bavuga ko baramutse bahawe ahantu bakorera, nta cyababuza kuva mu muhanda kuko batishimiye gukora ubucuruzi bw’akajagari, ariko ngo nta yandi mahitamo baba bafite.

Uwitwa Mujawamariya ati “Ubu jye bampaye ahantu nicara, ukavuga uti icara ahangaha, wajya usora igihumbi, wajya usora bibiri, ariko ayashobotse ukayasora, ariko ukava mu muhanda, jye nabikora n’uyu munsi narara mvuyemo, ariko ntaho baduhaye. Nta soko baduhaye twe twicaye gutya twirukanka mu muhanda, kandi nawe ari nkawe, tuba dukeneye kugira ngo abana barye, abana bige, ntabwo wakwicara ngo bishoboke”.

Rubangutsangabo asaba abantu kujya bagurira ibicuruzwa ahantu hazwi, aho kugurira mu muhanda
Rubangutsangabo asaba abantu kujya bagurira ibicuruzwa ahantu hazwi, aho kugurira mu muhanda

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko abakoraga ubu bucuruzi bagera ku 3,000 bakuwe mu mihanda.

Ati “Dufashe nk’amasoko ari hano Nyabugogo, abagera ku 3,000 bakuwe mu mihanda bacururizagamo hirya no hino, bashyirwa hamwe muri ariya masoko bakoreramo, kugeza uyu munsi byagiye bitanga umusaruro, kuko nibura abagera kuri 50% by’abari bashyizwe muri ariya masoko, babashije kugera ku ntera ishimishije, bava muri ariya masoko bimukira ahandi barakomeza barakora. Abandi basigayemo na bo urabona ko bari ku rugero rwiza, ku buryo mu gihe gito na bo bazaba bavamo bajya gukorera ahandi”.

Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barashishikarizwa kujya bagurira ibicuruzwa bifuza ahantu hazwi kuko kubigurira mu muhanda na byo bitiza umurindi abakora ubucuruzi bw’akajagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka