Kigali: Abaturage basabwe gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibiza
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hibanzwe cyane ku bikorwa birimo gusibura no guca inzira z’amazi kugirango imvura y’umuhindo n’igwa amazi azabone aho anyura nta nkomyi.
Ni ibikorwa byakorewe hirya no hino mu Midugudu igize Umujyi wa Kigali hagamijwe kwirinda no gukumira ibiza bishobora kuzaterwa n’imvura y’umuhindo iteganyijwe mu minsi mike iri imbere nkuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyabiteguje.
Muri uyu muganda uretse kuba hasibuwe ndetse hakanacukurwa inzira z’amazi, hanibanzwe ku guca ibibanza, hatemwa ibihuru, hanatoragurwa imyanda mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’abashyitsi b’inshuti z’u Rwanda.
Mu Karere ka Gasabo umuganda ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Jabana, wibanda ku guhanga imihanda, kuzibura no guca imiyoboro y’amazi muri site y’imiturire ya Kabuye II, irimo gutunganywa mu Mudugudu wa Amakawa, ukaba wanitabiriwe n’itsinda ry’abashyitsi baturutse muri Nigeria, bari mu rugendoshuri rugamije kureba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage.
Bamwe mu bahatuye n’abahafite ibibanza, bavuze ko biteze ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri muri gahunda yo guca ibibanza igomba gukorwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’imiturire igakorerwa kuri site esheshatu zigizwe n’ibibanza bigera 8815 muri uwo Murenge.
Marie Solange Gasengayire atuye mu Mudugudu wa Amakawa, avuga ko nta mihanda bari bafite, bikaba byatumaga bahura n’ibibazo byo kutabona aho banyura.
Ati “Ugasanga hari ibyondo, ndetse ari mu bihuru, waba ufite ikinyabiziga ukaba utabona uko ugera iwawe mu rugo, bikagusaba ko wasiga imodoka ku muhanda, cyangwa se inshuti zikaba zagusura ugasanga ugiye kuzizana n’amaguru kandi bari bafite uburyo bwo kuba bagera mu rugo.”
Arongera ati “Iterambere nabonye kuri uyu muhanda twabonye mushya, twanabyishimiye cyane n’ibitagaragara mu mutima w’umuntu, ariko nko ku giti cyanjye kuba mva iwanjye nk’injira mu muhanda birimo kumpa imbaraga zo kuba natunga imodoka cyangwa se ikindi kinyabiziga kikaba cyagera iwanjye.”
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo abatuye muri ako gace bagiye batanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350 Frw, yahawe rwiyemezamirimo kugira ngo ashobore kubegereza ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda igera ku bilometero 28 mihangano mishya n’ibindi 22 by’imihanda izagenda yagurwa, byose bikaba bigeze ku kigero cya 80% bikorwa, ikindi kirimo gukorwa n’uguteganya inzira zizacishwamo amazi, gutera borune y’ibibanza no gufashwa kubona ibyangombwa by’ubutaka.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali barasabwa kandi gukaza ingamba no gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no gukumira ibiza mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi rusange mu Mujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko bimwe mu bigomba kwitabwaho, birimo gusibura imiyoboro n’inzira by’amazi kugira ngo imvura n’igwa amazi azabone aho anyura nta nkomyi.
Ati “Icya kabiri ni ukuzirika ibisenge by’inzu bigakomera cyane kugira ngo bitazavaho bitwarwa n’umuyaga, tukabizirika dukoresheje impurumpuru, ikindi ni ukureba ko inyubako yawe ifite fondasiyo ituma amazi atinjiramo mu buryo bwatuma yangirika ikagwa, hanyuma nusanga bikenewe usabe icyangombwa cyo gusana hakiri kare.”
Abaturage barasabwa kugira uburyo bwo gufata amazi hakoreshejwe ibigega, cyangwa ibyobo bishobora kuvidurwa. Ni ngombwa kandi kugira uburyo bwo gufata amazi yanduye akoreshwa mu ngo cyangwa ahandi hakorerwa imirimo y’ubucuruzi, akayoborerwa mu byobo bishobora kuvidurwa igihe bibaye ngombwa.
Gutera ibiti by’imbuto n’iby’umurimbo ni ngombwa mu gihe cy’imvura, kuko bifata bigakura vuba, bigafasha mu kurwanya isuri. Abaturage kandi barasabwa kwihutira kwimuka ahantu hose hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nko munsi y’imikingo cyangwa iruhande rwa za ruhurura zitubakiye neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|