Kigali: Abaturage barasabwa kubungabunga ibikorwa remezo bagezwaho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawutuye ndetse n’abawugenda, kubungabunga no kurinda ibikorwa remezo bibagezwaho, kugira ngo birusheho kubagirira akamaro.

Ni nyuma yaho muri uyu Mujyi barimo kwishimira imihanda yagiye ikorwa mu bice bitandukanye byawo, mu rwego rwo kwitegura CHOGM kugira ngo bazayifashishe mu rwego rwo kubererekera abashyitsi mu gihe bakoreshaga iyindi yari isanzwe yifashiswa, bagiye mu nama cyangwa aho bacumbikaga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko n’ubwo ibikorwa remezo bigenda byegerezwa abaturage hirya no hino, ariko hari aho byagiye bigaragara ko byangizwa, ari naho ahera abasaba kubirinda.

Ati “Igihe cyatambutse twagiye tugira kwibwa kw’intsinga no konona ibikorwa remezo, byagiye bibaho mu bice byo ku Irebero na Gasanze. Turasaba abanyamujyi kurushaho kurinda ibikorwa remezo, hari ibice bimwe na bimwe byongerewe amazi, turasaba abanyamujyi kurinda imiyoboro y’amazi yahashyizwe ndetse n’amavomero rusange yagiye ahari”.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko banejejwe n’imihanda yubatswe, kandi ngo biteguye kuyibungabunga kuko aribo ifitiye akamaro.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya RBA, bagaragaje akanyamuneza ko kuba baragejejweho ibyo bikorwa remezo.

Umwe muribo ati “Turashimira Leta y’u Rwanda iba yagerageje gutekereza ku bikorwa remezo, igatekereza ku baturage, n’ubwo byaje ari nko gufasha kugira ngo abashyitsi bazabone inzira banyuramo, ariko natwe waradufashije cyane kuko tuzakomeza kuwukoresha”.

Mugenzi we ati “Twaranezerewe cyane, urabona ko iterambere ryakozwe, isuku, imihanda irakorwa, nk’uyu urabona ko aribwo bwa mbere ukozwe ukarangira. Ubundi mbere bagendaga bawukora bawusubika ariko ubu urabona ko wakozwe umeze neza”.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko umushinga wiswe Kigali Infrastusture Project (KIP), ufite ibyiciro bitandatu, ukaba ugamije kubaka neza imihanda ifite ibilometero birenga 200, ari nako bijyanishwa no gukomeza gukwirakwiza ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi, hagamijwe imitutire myiza.

Dr. Mpabwanamaguru ati “Icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga kuko ugabanyijemo ibyiciro bitandatu, twashyizemo imihanda yagaragaraga ko ishobora kwifashishwa n’abashyitsi kuva kuri hotel bajya mu nama, cyangwa iyashoboraga kwifashishwa n’abanyamujyi kugira ngo urujya n’uruza mu Mujyi wa Kigali rukomeze mu gihe cy’inama”.

Yongeraho ati “By’umwihariko twatangiye n’icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa KIP, aho dufitemo imihanda imwe n’imwe, harimo nk’uva mu miduha ujya Mageragere, dufite imihanda itandukanye harimo uwo twita ko ari uwa Gasogi”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gukora imihanda biri muri gahunda isanzwe, ariko bikaba byarihutishijwe kubera inama ya CHOGM, gusa ngo ni umushinga n’ubundi uzakomeza, ukazagera no ku yindi mihanda itarakorwa neza, bikaba biteganyijwe ko hazakorwa ibilometero bisaga 200 by’imihanda itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka