Kigali: Abatega moto babangamirwa no kuba hari abamotari batagira ‘MoMo Pay’

Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamirwa no kuba hari abamotari benshi badafite kode yo kwishyuriraho mu buryo bw’ikoranabuhanga (MoMo Pay) kuko bituma bishyura ayo batateganyije.

Bamwe mu bamotari ngo banze gufata kode za MoMo Pay bitewe n'uko iyo bagiye kuyabikuza babakata
Bamwe mu bamotari ngo banze gufata kode za MoMo Pay bitewe n’uko iyo bagiye kuyabikuza babakata

Ubusanzwe iyo wishyuriye kuri kode ya MoMo Pay nta kiguzi kindi cyiyongera ku yo wagombaga kwishyura mu gihe iyo wishyuye ukoresheje ubundi buryo hari ikiguzi kiyongera ku yo wagombaga gutanga, bityo abatega moto bakabibona nk’imbogamizi.

Bavuga ko iyo bateze moto hari igihe bifuza kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga babaza kode ya MoMo hakaba harimo abamotari bababwira ko batazifite ahubwo bakabasaba kuyohereza kuri telefone isanzwe, ari byo bibaviramo kwishyura amafaranga arenga ku yo bagombaga kwishyura.

Bimenyimana Alex avuga ko yigeze gutega moto afite amafaranga igihumbi gusa bimuviramo gushwana n’uwari umutwaye bitewe n’uko nta yandi yari afite.

Ati “Umumotari yigeze kuntwara ahantu twumvikanye amafaranga igihumbi, tugeze aho twajyaga ndamubwira nti impa kode nkwishyure arambwira ngo yashyire kuri nimero yanjye, nakohereza igihumbi bikanga kuko nta yandi nari mfiteho. Mbimweretse arantuka turashwana nyamara nabonaga nta kosa mfite twakiranuwe n’abantu batwumvikanishije bamusaba ko yakwemera guhomba amafaranga ijana kugira ngo byemere ko nyamwohereza kuko bagombaga gukata ayo kohereza”.

Bibarimana Jean Claude n’umumotari, avuga ko impamvu atihutiye gufata kode ya MoMo pay nk’abandi ari uko yumvishe bavuga ko bakatwa igihe bagiye kubikuza.

Ati “Nta yindi mbogamizi ishobora kuba yaratumye ntafata kode ni uko ari ugukatwa, hari abavuga ngo zarahagaze ariko abenshi aba ari amatakirangoyi kuko baba bavuga bati ntabwo uriya bamuha igihumbi cyuzuye ngo jye bankatemo ijana ngiye kuyabikuza kuri terefoni, ku buryo umugeraho akakubwira ngo kode yanjye barayifunze ni muri ubwo buryo babikora”.

Abamotari barasabwa kurushaho kwitabira uburyo bw'ikoranabuhanga mu gihe bishyurwa
Abamotari barasabwa kurushaho kwitabira uburyo bw’ikoranabuhanga mu gihe bishyurwa

Umuyobozi w’impuzamahuriro y’abatwara moto mu Rwanda (FERWACOTAMU), Ngarambe Daniel, avuga ko ari byiza ko abamotari bose bajya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Ati “Turaza gukora ubuvugizi abo batari bazibona turebe uburyo bazibonamo noneho dutanga n’inama nyine ko abamotari bagumya kwishyurirwa kuri kode no kuri telefone kuko buriya hari uburyo bwashizweho, n’iyo bayashiraho udashobora gukatwa kuburyo umugenzi ayaguhaye na we ukayaha undi nta kugukata kubaho. Mu rwego rero rwo kwirinda iki cyorezo twese turimo kureba ngo ni iki twakora ngo ntigikwirakwizwe, amafaranga rero ari mu bituma gikwirakwira byihuse”.

Ngarambe avuga ko mu gihe kitarenze ukwezi ikibazo cyo kwishyura umumotari mu ntoki kiza kuba cyarangiye kuko batangiye gahunda yo gushyira mubazi kuri buri moto ikora akazi ko gutwara abagenzi aho umumotari azajya yishyurwa hakoreshejwe telefone cyangwa hagakozwa ikarita kuri mubazi.

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa moto zikora akazi ko gutwara abagenzi ibihumbi 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari n abagenzi ariko batahira momo pay. S ikibazo cya motar gusa. Ukongeraho n ibibazo bya network.

Abantu bagabanye kwinubira buri kantu bashake ibisubizo

Dsp yanditse ku itariki ya: 11-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka