Kigali: Abashoferi 22 bafashwe banyoye ibisindisha baraburira bagenzi babo

Abashoferi 22 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha bakarenza ibipimo bya alukoro (Alcohol), byagenwe na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, bagasaba bagenzi babo kwirinda amakosa nk’ayo bakoze.

Baragira abandi inama yo kutajya batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha
Baragira abandi inama yo kutajya batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Ubusanzwe umuntu utwaye ikinyabiziga ntagomba kurenza ibipimo bya alukoro mu mubiri bya 0.8, mu gihe cyose abirengeje biba bisobanuye ko atemerewe gutwara ikinyabiziga kuko aba afatwa nk’uwasinze.

Abafashwe uko ari 22 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakaba barafashwe guhera tariki 22 kugera 25 Ukwakira 2021, bose basanzwe barengeje ibipimo n’ubwo harimo abatemera ko umunsi bafatwa bari bigeze basoma ku binyobwa bisindisha.

Ubwo berekagwa itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, bemeye ko bafatiwe mu makosa kuko harimo n’abakoze impanuka, basaba abandi bashoferi bose kugendera kure ibinyobwa bisindisha igihe cyose bafite gahunda yo gutwara ibinyabiziga.

Kamari Nshimiyimana yafatiwe mu Murenge wa Gikondo mu ijoro rya tariki 23 yakoze impanuka ubwo yari atwaye moto, n’ubwo avuga ko atari yanyoye ibisindisha ariko ngo yasanzwemo ibipimo biri hejuru y’ibisabwa.

Ati “Ndi hano nzira kuba narakoze accident mu muhanda ntwaye ikinyabiziga, ariko ni Energy yonyine nari nasomye, alukoro basanzemo n’ubundi ni cya gipimo energy itanga kuko bansanzemo 0.96, impanuka nakoze ntabwo yatewe n’ibiyobyabwenge nari nanyoye, byatewe n’umushoferi wangendeye nabi. Inama nagira abashoferi ni uko bajya mu muhanda bagatwara nta biyobyabwenge banyoye, kuko nanjye ntabwo nzongera gutwara ikinyabiziga nanyoye ikintu cyose cyerekeranye na alukoro”.

Emmanuel Niyoyita yafatiwe mu Murenge wa Remera, avuga ko yafashwe atwaye moto yanyoye amacupa abiri y’inzoga, bamupimye basanga yarengeje ibipimo biteganywa.

Ati “Nari nanyoye petit Mutzing ebyeri, barampimye bansangamo 0.90, ndemera ko nakoze ikosa ryo gutwara nanyoye inzoga nkaba ngira inama abandi y’uko batajya batwara banyoye, ubundi umuntu yaba yanyoye agacupa, ntiyegere ikinyabiziga kuko bigira ingaruka ku bakoresha umuhanda bose”.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Apollo Sendahagarwa, arihanangiriza abashoferi bakomeje kurenga ku mategeko n’amabwiriza bisabwa abatwaye ibinyabiziga.

Ati “Byagiye bigarukwaho kenshi cyane kandi nta wakwirengagiza ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zishyira ubuzima bwa benshi mu kaga gakomeye. Aba bantu 22 bafashwe barenze ku mategeko mpuzamahanga y’umutekano wo mu muhanda, batwar ibinyabiziga banyoye ibisindisha”.

Aba 22 beretswe itangazamakuru mu gihe tariki 12 Ukwakira 2021, Polisi yari yerekanye abandi 14 na bo bafatiwe mu makosa yo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Abafashwe batwaye ibinyabiziga uretse gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 nk’uko biteganywa n’itegeko, banafungwa iminsi itanu, mu rwego rwo kwigishwa no gusobanurirwa ububi bwo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka