Kigali: Abanyonzi biyemeje kureka amakosa arimo gufata ku modoka
Abanyonzi bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, biyemeje kureka amakosa bakorera mu muhanda, arimo gufata ku modoka igihe bageze ahazamuka.

Ni nyuma y’ibiganiro bagiranye na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 ukwakira 2022, bigamije kubafasha kwirinda amakosa bakorera mu muhanda, rimwe na rimwe agateza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.
Amwe mu makosa bakunze gukora agateza impanuka arimo, gufata ku binyabiziga bigenda, guhagarara ahatemewe, gutwara bagenzi barenze umwe, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’igare, kurenza amasaha y’akazi yemewe no kunyura mu mukono utari uwabo.
Pierre Damien Nsengiyumva ukorera mu bice bya Nyabugogo, avuga ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na Polisi, bagiye kwirinda amakosa akunda kubagaragaraho mu muhanda.
Ati “Icya mbere dukwiye gukosora nk’amakosa jyewe ubwanjye niboneye nk’umunyonzi, ni ukubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda, harimo amatara cyangwa se aho abagenzi bambukira. Tukubahiriza ibintu bijyanye no gufata ku modoka, kuko ubona biteza ikibazo cyane, n’ubwo harimo n’ibindi ariko ibyo ndumva aribyo by’ibanze twakubahiriza”.

Mugenzi we Emmanuel Mugisha ati “Ubutunwa naha abanyonzi basigaye, ni ukwirinda amakosa, ibintu byo kumva ko tugomba gupakira ibintu biturushije ibiro bifunga umuhanda, abanyonzi bagenzi banjye rwose bihangane twirinde ayo makosa”.
Umuyobozi wa Koperative ya Kanyinya Jovite Dukundane, avuga ko bababazwa no guhora batumizwa n’izego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, bakagirwa inama, ariko ntihagire igihinduka, gusa ngo hari icyo bagiye gukora.
Ati “Si ubwa mbere tuje aha, batubwira abanyonzi bananiranye, bafata ku modoka, kutubahiriza amategeko y’umuhanda, ariko nk’umuyobozi icyo ngiye gukora, ntabwo navuga ngo abanyamuryango barananiranye ngo turekere, kwigisha ni uguhozaho. Ni ukugenda tugakangurira abanyamuryango umunsi ku wundi, nk’uko natwe tuba twabibwiwe n’inzego z’umutekano, tugahozaho ijisho kugira ngo bibashe kugenda neza”.
Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ivuga ko uretse amakosa abanyonzi bakorera mu muhanda, hari n’ibindi bishoramo kandi bikoze ibyaha, birimo gutwara ibiyobyabwenge ku magare ndetse n’ubujura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko amakosa abanyonzi bakorera mu muhanda, akenshi abaviramo urupfu, ari naho ahera abasaba kuyareka.
Ati “Ni amakosa yo mu muhanda mu by’ukuri avamo ko umuntu ahatakariza ubuzima, cyangwa se umutekano wo mu muhanda ugahungabana. Twatanga nk’urugero, mu ijoro ryo ku wa 19 rishira ku wa 20 z’uku kwezi, hitabye Imana abanyonzi batatu icya rimwe”.

Akomeza agira ati “Ku muhima habaye impanuka ihitana umunyonzi, mu Gatsata habereye indi ihitana umunyonzi n’indi ku giti cy’inyoni iramuhitana, icya rimwe. Nta n’ubwo ari n’ibyo gusa, abanyonzi iyo barengeje amasaha, bari mu bantu tuzi ko batwara ibiyobyabwenge ku magare, bajya bafatwamo abashikuza abantu amatelefone, ibyo n’ibyaha, turabasaba y’uko bakubahiriza amategeko y’umuhanda”.
Kubera ibibazo bateza mu muhanda, Polisi yahisemo kujya ifata amagare y’abagaragayeho amakosa, ikayabika mu gihe cy’icyumweru, ubundi banyirayo bagatumizwaho bakagirwa inama, bagasubizwa amagare yabo.

Ohereza igitekerezo
|
Abanyonzi aba motari aba nabantu batumva aliko bake bazima barimo ibi bavuze bitandukanye nibyo bakora ninko kubuza imbwa kumoka nubu uwajya kiruhura nahandi yasanga baziriho umuti nuko uzajya afatwa azajya aryamburwa ntagutakamba ushaka kureba impanuka aba bateza azongere asome impanuka zatewe na moto arabe kumagare yo biroroshye akwiye kuvanwa mumuhanda giti kinyoni nyabugogo na nyabugogo karuruma moto zo zifite ibyapa uwashaka amakosa yabo yabahana bikarangira iyo ufite icyapa plaque biba bihagije polisi ibishatse byashira nubwo yigisha bamwe batumva kandi ibikora buligihe gucunga abamotari gucunga amagare ntibyoroshye ikindi nigute igare ritagira ikiriranga rikora mumuhanda kuva mugitondo rikararamo kugeza mugitondo !!ubundi uretse namakosa yabo saa kuminimwe amagare yagombye kuba yavuye mumuhanda
Muraho neza basomyi namwe banditsi:: Mwabantumwe kobavuze Abanyonzi Abamotari ubazanyemo gute?. waribwabone umumotali wafashe kumodoka? Cg ahetse umuntu ucyicyiye metarike(urugi)😄😄!! Ahubwo Abanyonzi Barabasha😃😃🤫 Ahubwo nge numvaga buri munyonzi yakabaye afite porovizwari nibura bakaba baziho Amategeko Y’umuhanda.. Murakoze