Kigali: Abantu 11 bahitanywe n’ubwanikiro bw’ibigori bashyinguwe

Abantu 11 baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori mu cyumweru gishize mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.

Iyi mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori yabaye tariki ya 3 Gashyantare 2023 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi ihitana abantu 11 abandi bagera kuri 36 barakomereka.

Iyo mpanuka yaturutse ku muyaga mwinshi wahushye ubwo bwanikiro bwari buremerewe n’umusaruro wanitsemo, bikavugwa ko n’ibiti bibukoze byari byaramunzwe, ibiti n’ibigori byose bikaba byarabaguye hejuru.

Umuhango wo kubashyingura witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assumpta wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta Ingabire yihanganishije imiryango yabuze ababo n’ifite abakomerekeye muri iyo mpanuka, ababwira ko Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na bo mu kababaro kandi izakomeza kubaba hafi nk’uko yabitangiye.

Ati “Mu izina rya Leta y’u Rwanda twaje kubakomeza no kubafata mu mugongo, mwatakaje abavandimwe, abana, ababyeyi ariko mwumve ko natwe tubabaye kuko n’igihugu cyatakaje abantu bacyo. N’ubwo aba bavandimwe bitahiye ariko basize umurage mwiza, umurage wo gukunda umurimo”.

Ababuriye ababo muri iyi mpanuka agahinda kari kose
Ababuriye ababo muri iyi mpanuka agahinda kari kose

Ingabire yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza kuba hafi y’imiryango y’ababuze ababo kugira ngo ubuzima bukomeze, yaba mu mibereho ndetse no gukomeza imikorere ya Koperative. Yanavuze ko bazita cyane ku byo abantu basabye byo kwita ku buziranenge bw’ibyo abaturage bakoresha, kuko ari inshingano za Leta, abizeza ko ibyabaye bitazongera.

Abantu benshi bari batabaye
Abantu benshi bari batabaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tekereza Abantu 11 guhitanwa n’ubwanikiro bw’ibigori.Ntibisanzwe.Ni impanuka nyine.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama, imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.

gasagara yanditse ku itariki ya: 6-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka