Kigali: Abana bizihije Noheli baganira ku bibangamira uburenganzira bwabo

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana Children’s Voice Today (CVT), uratangaza ko abana bafite ibibazo ari abana nk’abandi, bityo ko ari byiza ko basabana na bagenzi babo, bikabarinda kwigunga no kwiheba.

Abana bishimiye gusabana na bagenzi babo
Abana bishimiye gusabana na bagenzi babo

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, uyu muryango wahurije hamwe abana batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kuganira na bo, gusabana no gukina, ndetse no kubifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya wa 2023.

Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today, bavuze ko ubu buryo bwo guhura bagasabana, bubafasha kumva batari bonyine, kandi bugatuma batinyuka kugaragaza ibibazo bafite kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Elisabeth Nayinganyiki, umwe muri abo bana, avuga ko ubu buryo bwo kwifurizanya Noheli n’Umwaka mushya, ari uburyo bubafasha kongera guhura no kuganira ku bibazo bibugarije, kubishakira ibisubizo hagamijwe gukumira icyahungabanya uburenganzira bw’umwana.

Agira ati “Twishimiye kwizihiza Noheli turi kumwe n’abana bagenzi bacu, kugi ran go tuganire ku kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’umwana”.

Akomeza agira ati “Biraza no kudufasha kurushaho kumenyana n’abandi bana, dukine, twidagadure, bityo abana bumve ko batari bonyine”.

Innocent Ntakirutimana, umukozi w’Umuryango CVT ushinzwe gahunda yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no guharanira ko abana bagira uruhare mu bikorwa, avuga ko muri rusange hari abana baba bafite ibibazo, bityo ko kubahuza na bagenzi babo bituma bumva batari bonyine.

Ati “Twahuriye hano n’abana batandukanye, kugira ngo abana bafite ibibazo na bo bumve ko ari abana nk’abandi. Barakina, baganire, mbese basabane banifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023”.

Muri rusange, Umuryango Children’s Voice Today, uvuga ko guhuriza hamwe abana ari uburyo bwo kubafasha kuganira ku bibazo bibugarije, hagamijwe ko bibonerwa ibisubizo, ariko kandi ukaba n’umwanya wo gusabana, bakishima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka