Kigali: Abahinde bizihije isabukuru y’imyaka 66 igihugu cyabo kigenga
Ishyirahamwe ry’abahinde batuye mu Rwanda (Indian Association of Rwanda/INAR) bizihije isabukuru y’ imyaka 66 igihugu cyabo kibonye ubwigenge.
Muri uyu muhango wabaye kuwa mbere tariki ya 26/01/2015, abagize iri shyirahamwe ry’abahinde batuye mu Rwanda bahuye barasabana, ndetse bafata n’umwanzuro wo gusigasira ubwigenge bw’ igihugu cyabo, bakanibuka ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ryacyo n’ubwo batagituyemo.

Umuyobozi wa INAR, Mouhamed Salim, yatangarije Kigali today ko bishimiye intambwe imaze gutera n’igihugu cyabo mu ngeri zinyuranye, biturutse ku murava waranze abakurambere babo.
Yagize ati “Tunejejwe cyane no kwizihiza isabukuru y’imyaka 66 ubuhinde bubaye repubulika, twishimira ko kugeza ubu ubuhinde bumaze gutera imbere mu ikoranabuhanga, mu bikorwa remezo, mu buvuzi n’ibindi, byose bituruka ku bwitange, gukunda igihugu ndetse n’umurava waranze abakurambere bacu guhera mu mwaka wa 1958 tubona ubwigenge”.

Mouhamed yanatangaje ko kuri uyu munsi baboneraho gushimira abagize iri shyirahamwe baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka washize, ndetse bakabasaba gusigasira amahoro mu gihugu cyabo ndetse n’aho batuye.
Aba bahinde batuye mu Rwanda kandi biyemeje gusigasira amahoro bakanaharinira kwitwara neza kuko ariyo nkingi y’iterambere muri byose.



Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|