Kigali: Abagomba kwimurwa mu manegeka bangana na 85% ni abakodesha

Imibare y’Umujyi wa Kigali ku miturire igaragaza ko mu ngo 3,131 z’abagomba kwimurwa mu manegeka, izigera kuri 85% ari imiryango ikodesha, mu gihe ingo 15% ari ba nyiri inzu bagomba kwimurwa mbere y’ibihe by’imvura nyinshi.

Abagituye mu manegeka bongeye gusabwa kuhimuka kugira ngo batazagerwaho n'ingaruka z'imvura nyinshi y'umuhindo ishobora guteza ibiza
Abagituye mu manegeka bongeye gusabwa kuhimuka kugira ngo batazagerwaho n’ingaruka z’imvura nyinshi y’umuhindo ishobora guteza ibiza

Mu gihe imvura y’umuhindo yatangiye mu bice bitandukanye by’Igihugu, abagituye mu manegeka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu Mujyi wa Kigali, barasabwa gufata ingamba zihuse kandi zihamye zibarinda guhura n’ibiza bishobora guterwa n’imvura y’umuhindo, nk’uko byemezwa n’abakora mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere bavuga ko izaba ari nyinshi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yavuze ko imiryango isigaye kwimurwa mu manegeka muri ako Karere irenga 100.

Ati “Muri Kicukiro dusigaranye imiryango igera ku 107, hari abo twimuye mbere abapangayi twabahaye ukwezi kumwe, ariko kuri iki gihe kuko twabakanguriye guhera mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda, abapangayi nta kintu tuzabaha kuko bo n’ubundi baba basanzwe bakodesha.”

Akomeza agira ati “Ariko ba nyiri inzu, abadafite ubushobozi tubafasha nk’uko dufasha abandi baturage bose, abo bose twagiye tubarura ni bo turimo kureba ni iki twakora niba ari ukububakira, ariko mu gihe bitarakorwa turaba tubakodeshereje amezi atatu mu gihe turimo kureba uko tubafasha.”

Bamwe mu bakodesha inzu ziri mu manegeka bemeza ko nta kindi kibibatera uretse kuba bafite ubushobozi bucye, gusa ku rundi ruhande bamwe muri ba nyiri inzu bavuga ko batangiye kuzirika ibisenge bakanacukura imyobo ifata amazi y’imvura.

Olivier Iyamuremye ni umwe mu batuye mu manegeka bakodesheje mu Karere ka Gasabo. Avuga ko gutura mu manegeka babiterwa n’ubushobozi bucye.

Ati “Usanga inzu ya macye iri hariya hejuru, ukareba kuza hafi aha ku muhanda hakwegereye, ukabona ubushobozi burakugoye, ugasanga ni ibintu bigoye cyane, tugahitamo kwigira hariya hejuru.”

Uretse Iyamuremye utuye mu manegeka, hari bagenzi be bavuga ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza, batangiye gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba za Leta zirimo kuzirika ibisenge.

Umwe muri bo ati “Ni ugukangurira abaturanyi banjye bagacukura imyobo bakayipfundikira, kandi ntibacukure icyobo kirekire byibura bakoresheje metero icumi kuko ni zo Leta idusaba, kuko iwanjye nanjye narawucukuye hasigaye gusa kuwupfundikira.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe kugenzura no gukumira ibiza muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Christine Niyotwambaza, avuga ko mu gihe bitegura ko imvura y’umuhindo ishobora kuba nyinshi, baniteguye gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Ati “Nk’ubu tuba twitegura ko imvura y’umuhindo ishobora kutugiraho ingaruka nyinshi, hari uburyo tuba dufite ububiko mu bice bitandukanye by’Igihugu, tuba tugomba kureba ngo ibintu dufite muri ubwo bubiko birahagije, ku ngengo y’imari yateganyijwe tukareba uburyo tugenda twongera umubare w’ibyakwitabazwa igihe habaye ibiza mu bubiko bwacu, ubu bihagaze neza turiteguye.”

Muri Gicurasi 2023, abarenga 130 baburiye ubuzima mu biza byibasiye cyane Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Karongi, Musanze, Burera ndetse n’utundi two mu Ntara y’Amajyepfo turimo aka Nyamagabe, hakaba hakenewe amafaranga arenga miliyari 300 kugira ngo hasanwe ibyangijwe mu Gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ukodesha se ntiyakodesha ahandi? Icyo si ikibazo. Icua mbere no amakuru ko aho bari hashyira ubuzima mu kaga, ubundi amahitamo ni aya buri wese. ntihagire ubimura batabishaka nabo ni abantu bakuru. murakoze

ka yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka