Kigali: Abagenzi batega imodoka rusange ku manywa binubira ko zitinda guhaguruka
Umwe mu bagenzi bari ku cyapa aho bategera imodoka(bisi) ku Gisozi ahitwa ku Kibanza, saa munani z’amanywa, yaganiriye na Kigali Today amaze isaha irenga ategereje imodoka imujyana mu Mujyi.
Uwo mugenzi w’umugabo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati "Nahagurutse iwanjye hafi aha saa saba n’igice, none dore saa munani n’igice zirageze tutarabona bisi itujyana mu Mujyi, birababaje cyane iby’imodoka."
Umubyeyi bari kumwe we avuga ko amaze ukwezi yaraje gutura ku Gisozi, ariko ngo arashaka gusubira i Nyamirambo aho yahoze akodesha, kuko ngo atajyaga amara iminota irenze itanu atarabona imodoka imujyana mu Mujyi.
Umunyamakuru wa Kigali Today yakomeje guhagarara ku cyapa, ku bw’amahirwe imodoka iboneka nka nyuma y’iminota 10, maze abagenzi bayinjiramo ibageza muri gare mu Mujyi ahaba hari bisi nyinshi ziparitse.
Izo bisi ziba ziri ku mirongo hakabanza imwe imwe, ariko na yo ikajya kuzura abagenzi barenga 80 hashize igihe kibarirwa hagati y’iminota 40 n’amasaha ane cyangwa atanu bitewe n’icyerekezo umuntu ajyamo, nk’uko umwe mu bashoferi bazo yabisobanuye.
Uwo mushoferi w’izigana muri Kicukiro avuga ko ashobora kumara iminota 30 abonye abagenzi nka 10 gusa, bigasaba byibura gutegereza amasaha ane kugira ngo abashe kuzuza umubare w’abo agomba gutwara.
Uwitwa Nshimiyimana Alpha yagize ati “Ni ko bimeze, muri gare ni ho abagenzi bamwe bari gutegerereza igihe kinini.”
Nshimiyimana yari amaze isaha n’iminota 20 irenga mu modoka itegereje kuzuza abagenzi bajya i Gikondo-Bwerankori, kandi yari itaragera igihe cyo guhaguruka kuko hari hakiri imyanya y’abagenda bicaye itaricaramo abagenzi, kugira ngo nyuma yaho hatangire kwinjira n’abagenda bahagaze.
Nshimiyimana avuga ko mu gitondo yategereje imodoka iva i Gikondo mu gihe kirenga amasaha abiri, ayibuze atega moto aza mu Mujyi kuri Banki, ashatse gusubirayo asanga atabona imodoka vuba ngo aze kongera kugaruka, ni ko gutega moto na none imusubiza i Gikondo hamwe n’iyongera kumugarura.
Nshimiyimana avuga ko nyuma yo gukora ingendo nyinshi kuri moto, yahisemo gutega imodoka imusubiza i Gikondo kuko amafaranga yamushizeho, ariko akaba yari afite impungenge z’uko ngo ashobora kwirukanwa ku kazi ka nimugoroba kubera gutinda mu modoka.
Yakomeje agira ati "Uyu munsi gahunda najemo byansabye amafaranga arenga ibihumbi bitandatu, kandi ku modoka ubwo nari gutanga nka 1700Frw abaye menshi, ubu rero mfite impungenge ko ndi bugirane ibibazo n’abo ku kazi, ubushize bari bagiye kunyirukana."
Nshimiyimana na bagenzi be bavuga ko uretse gutegereza amasaha menshi muri gare kugira ngo imodoka ibanze yuzure, hari n’isaha irenga bisi imara mu muhanda igenda ihagarara ku byapa, hakiyongeraho n’igihe ihagarikwa n’ibinyabiziga byinshi mu nzira.
Umusaza wageze mu bihugu by’i Burayi wari muri iyo modoka, avuga ko ahandi abagenzi baba bazi neza isaha bisi igomba guhagurukiraho n’igihe imara mu nzira, kugira ngo bubahirize gahunda bagiranye n’abantu.
Haba harimo igihombo kuri ba nyiri imodoka zigenda zitujuje abagenzi
Umwe muri ba nyiri imodoka zikorera i Kigali utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ziriya bisi ziba zaguzwe mu mafaranga y’inguzanyo, zikaba zinywa mazutu nyinshi, zikeneye kwitabwaho kandi abakozi bazikoresha bakeneye guhembwa, ku buryo guhagurutsa imodoka muri gare ituzuye abagenzi ngo kiba ari igihombo gikomeye.
Umukozi uhagarariye uwashoye imari mu kugura imodoka ati "Leta irashaka ko abagenzi babona imodoka nyinshi ntibatinde ku byapa no muri gare, nyamara biyibagiza ko izo modoka zisaba byinshi kandi nkunganire irimo kugenda ikurwaho."
Ati "Abagenzi bo muri Kigali ni nk’aho bakorera ahantu hamwe bagataha ahandi, bakaboneka amasaha make cyane mu gitondo na nimugoroba. Ku manywa usanga imodoka zigenda zirimo ubusa, kandi na mu gitondo imodoka irava i Kimironko yuzuye abagenzi yagera mu Mujyi ikagaruka itagira abantu."
Hari icyifuzo gitangwa n’abagenzi cyane cyane, cy’uko mu masaha ya ku manywa mu gihe abatega imodoka batakiri benshi, hajya hakoreshwa imodoka nto zitwara abantu bake, zuzura vuba kandi zitanywa mazutu nyinshi nka bisi nini.
Iki cyifuzo hamwe n’ibindi, umunyamakuru yabigejeje kuri Minisiteri ifite mu nshingano gutwara abantu n’ibintu(MININFRA), maze Umunyamabanga Uhororaho muri iyo Minisiteri, Fidèle Abimana, avuga ko bagiye kwicarana n’Umujyi wa Kigali hamwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, bakabishakira igisubizo vuba.
Abimana ati "Rwose turabikurikirana kuko serivisi nziza si uko abantu birirwa bicaye muri gare. Ubwo hagurwaga bisi z’inyongera kwari ukugira ngo abantu bagere iyo bajya bihuse, ubwo niba bitarimo kunozwa neza twaza kubiganiraho ku buryo twongera kubishyiramo ingufu."
Abimana avuga ko ikijyanye no gukoresha imodoka nto mu masaha abagenzi baba atari benshi, na cyo kiri mu byo bazaganiraho n’inzego zitandukanye hagamijwe kumenya uburyo byakorwa n’icyo bivuze mu myishyurire.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nikibazo gikomeye cyane!!! Transpo mu rda nicyo kintucyanzepe! Igihe gito namasaha 2, gupakira nokugeraho werekeza! Twabuze kivugira cyakoze bitezimbere Motar gusa! Utongeyeho umubyigano ukabije, kubitiraho ibyuya byabantu mwikubana! Abanuka, abifite igikara… solution izaboneka abobayobozi ba RURA birengaje climatiseur babamo ! Bagakora urugendomo rimwetu nka nyabugogo to n.rambo cg kimironko