Kigali: Abafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha barasaba abandi kubicikaho

Abantu 45 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bakarenza ibipimo bya alukoro (Alcohol) mu mubiri biteganywa n’amategeko, bagasaba abandi kubicikaho kuko byahagurukiwe.

Bose bafashwe guhera tariki 28 Ukwakira kugera 01 Ugushyingo 2021, bafatirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, n’ubwo bemera ko basanzwemo ipibimo by alukoro biri hejuru ariko harimo abatemera ko bari banyoye ibisindisha, gusa bagira inama abandi yo kugendera kure ibisindisha mu gihe cyose bateganya gutwara ikinyabiziga.

Didas Dushimimana wafatiwe i Kibagaba mu Murenge wa Kimironko atwaye imodoka, avuga ko Polisi yamuhagaritse bamupimye basanga yarengeje igipimo cyateganyijwe kandi nyamara uwo munsi nta nzoga yari yanyoye.

Ati “Bamfashye ntwaye imodoka bampimye basaga igipimo cyerekana ko nanyoye mfite 1.42, sinzi uko byagenze ntabwo uwo munsi jye nari nanyoye inzoga, kuko nari niriwe ndyamye ariko ku munsi wabanje nari nanyoyeho, ngiye mu kazi barampagarika bansaba kumpima bambwira ko bigaragara ko nanyoye. Ubutumwa natanga n’uko nababwira kwirinda gusatira vora banyweye kubera ko kuba wakora impanuka ukangiza ubuzima bw’abantu ntabwo ari byiza, nanjye nkaba ntazongera gusatira vora nasomye ku gisindisha”.

Olivier Irakoze w’imyaka 17 yafatiwe mu Murenge wa Gikondo atwaye moto adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi yananyoye ibisindisha.

Ati “Nacaga umuhanda w’ibitaka ni uko nayobye mbona mpingukiye hariya kuri sitasiyo y’igikondo, bamfashe saa yine z’ijoro n’uko hari ahantu nabanje kunyura ntashye ndayoba, kubera nari nasomyeho gacye kuko bampimye bansangamo 0.10. Isomo nkuyemo ni uko nzongera gutwara moto nabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga”.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, asaba abantu guhindura imyifatire bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Ati “Ibyo dukora byose tuba turimo gukumira impanuka zishobora guturuka ku businzi, burya umuntu utwara ikinyabiziga yanyoye inzoga nta bushobozi aba afite kuko hari n’ababa batareba neza, haba hari ibyago byinshi byo guteza impanuka ukaba wahasiga ubuzima cyangwa ukagonga abandi barimo gukoresha umuhanda”.

Akomeza agira ati “Abantu duhora tubagira inama yo guhindura imyitwarire bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye, ibi bizabarinda ariya mande bacibwa ndetse no gufungwa iriya minsi, ariko cyane cyane bizabarinda ibyago byo kuba bakora impanuka”.

Polisi ivuga ko yagize igihe gihagije cyo gukora ubukangurambaga ku kurwanya impanuka kandi ngo ntizigera ibihagarika uretse ko abazajya bafatwa barenze ku mabwiriza bazajya babihanirwa nkuko amategeko abiteganya.

Umuntu wese ufashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha akarenza igipimo cya 0.8 cya alukora mu mubiri ahanishwa gutanga amande y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, akanafungwa iminsi 5 arimo kwigishwa bimwe mu byago ashobora guteza mu muhanda igihe cyose atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimira kumakuru meza muba mwatujyejejeho.

Dushimimana laurent w`i nyanza yanditse ku itariki ya: 6-11-2021  →  Musubize

Ntawanze guhanwa ariko abashyizeho igihano cya mafaranga 150.000frws ku ruhande rwange nsanga barakabije rwose ninko guhana umwana wifashishishe igifunga ki isuka ese wowe ufatiye umwana kuri moto arobye uti urishyura 150.000 ese ayo mafaranga umubaza arayazi???? Ushobora no se cg sekuru batarige bayizigama mu kibinde ubwo igiye ku meraho ibyatsi ubundi cyamunara .
Rwose niba bishoboka iki gihano kizagororwe habeho ibihano bishoboka.
Erega buriya utabusya ubwita amamera nabyo izo nzoga barazinywa n’uko bo kitabageraho uwakibasogongezaho nibwo basonukirwa ubukanabwaryo.njye byambayeho ariko nta muntu nifuriza guhura nacyo.

Ndorimana yanditse ku itariki ya: 3-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka