Kicukiro: Yabujijwe gukoresha ubutaka bwe kandi afite ibyangombwa byuzuye
Umuturage witwa Nahimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Kanombe w’Akarere ka Kicukiro, aravuga ko yabujijwe kubyaza umusaruro ubutaka yaguze muri site iherereye mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu buryo we yita akarengane.
Nahimana usanzwe utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko akaba anafite ibikorwa akorera mu Rwanda, avuga ko yaguze ubutaka muri 2023, akabugura n’umuturage witwa Fulgence Mfashwanayo, ariko uyu na we akaba yari yarabuguze na Mukankusi Drocelle, ari na we bakoranye ihererekanya ryabyo kuko ibyangombwa byari bikimwanditseho (Mukankusi).
Mukankusi kandi yari yaragurishije ikindi gice cy’ubutaka n’uwitwa Justin Ubarijoro, na bwo buhana imbibe n’ubwo Nahimana yaguze, ariko icyangombwa kicyanditse kuri Mukankusi. Ni nay o mpamvu mu nyandiko zose muri iki kibazo ubwo butaka bubarwa nk’aho bukiri ubwa Mukankusi, n’ubwo mu kugurisha amafaranga yahawe Fulgence Mfashwanayo.
Ihererekanya ry’ubutaka Nahimana yikoranye na Mukankusi kuko n’ubwo ubutaka yari yarabugurishije, ariko icyangombwa cyabwo cyari kikimwanditse, ndetse ihererekanya ryakorewe imbere ya Noteri wigenga rirarangira, Nahimana abona icyangombwa cy’ubutaka yaguze.
Uyu muturage akomeza avuga ko yakomeje ashaka icyangombwa cyo kubaka na cyo aragihabwa mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, ariko mu gihe abakozi be bashakaga gutangira imirimo yo kubaka baza gutambamirwa na Ubarijoro Justin, avuga ko Nahimana ashaka kumurengera ku butaka bwe.
Nahimana agira ati “Jyewe naguze ikibanza muri site isanzwe ikase. Umuntu yavuga ate ko murengera kandi ntarenga borune enye z’ikibanza cyanjye”?
Ukurikije uko ubuso bw’ubutaka Nahimana yaguze anafitiye icyangombwa cy’ubutaka bumeze, bigaragara ko aho Ubarijoro avuga ko bashaka kumurengera hari mu buso Nahimana yaguze nk’uko n’imbago (borune) za site zibigaragaza.
Uyu muturage avuga ko yitabaje inzego zitandukanye, kuva ku buyobozi bwa site, ubw’Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe ndetse n’Akarere ka Kicukiro, ariko hose habura uwamurenganura.
Muri kopi nyinshi z’impapuro yagiye yandikira abayobozi ndetse n’izo bamusubizaga, Kigali Today yabashije kubonera kopi, bigaragara ko inzego z’ibanze zari zamaze kwanzura ko Nahimana afite ibyangombwa byuzuye by’ubutaka bwe, bityo ko agomba kububyaza umusaruro uko yabiteganyije.
Urugero ni urwa raporo y’inama y’inteko y’abaturage yateraniye ahari ubwo butaka, nyuma y’uko Nahimana yandikiye ubuyobozi bwa site abumenyesha akarengane yagiriwe, akanamenyesha ubuyobozi bw’Akagari ka Karama.
Raporo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama yakoze nyuma y’iyo nteko, agaragaza ko Nahimana yaguze ikibanza cyuzuye cyo muri site, nk’uko amasezerano yagiranye na Mukankusi abigaragaza.
Iyo raporo kandi igaragaza ko Mukankusi yagurishije igice cy’ubutaka asanzwe yaragurishije n’ubwo we (Mukankusi) avuga ko agurisha na Nahimana yamweretse ko atarenga uruzitiro rw’imiyenzi.
Gusa Nahimana we avuga ko iby’uruzitiro rw’imiyenzi atabyitayeho mu kugura ubutaka, kuko yaguze ikibanza gisanzwe gipimye muri site yakaswe inafite ubuyobozi.
Ati “Jyewe naguze ikibanza kiri muri site. Na bo ubwabo narababajije niba kiri muri site barabyemera, ndetse n’ubuyobozi bwa site nabugezeho bunyemerera ko icyo kibanza kiri muri site. Ibyo kuba barambwiye ko imbibe ari imiyenzi jye sinabyitayeho, icyo nagombaga kureba ni borune”.
Iyo raporo yanzura iti “Mukankusi Drocelle agomba guha Nahimana Emmanuel ikibanza cyose cyuzuye yamugurishije, nk’uko biri mu masezerano bagiranye imbere ya noteri. Kugira ngo bishoboke, Mukankusi agomba kwishyura Ubarijoro Justin igice cy’ubutaka bwe yari yaramugurishije, kuko ubwo butaka ari bwo bwagombaga kuzuza ikibanza cya Ubarijoro”.
Iyi raporo kandi isoza ivuga ko utanyuzwe n’uyu mwanzuro yari afite ibyumweru bibiri byo kuba yawujuririra, ariko ibyo byumweru byashize ntawe ujuriye.
Nahimana kandi avuga ko nta muntu wigeze ajurira kuri uyu mwanzuro, kuko Mukankusi ari we wanditse ku byangombwa by’ubutaka yanze kujurira avuga ko ibyakozwe mu bugure bwa Nahimana ari ukuri.
Nahimana avuga ko mu kugura ubu butaka Ubarijoro atari ahari, bigaragara ko Mfashwanayo yagurishije igice cy’ubutaka butari ubwe abizi ariko akabihisha uwo baguze.
Nyuma yo kubona ko ibyemezo byafashwe n’akagari bidashyizwe mu bikorwa, Nahimana yandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe, amusaba ko umwanzuro w’akagari washyirwa mu bikorwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe na we yandikiye uw’akagari amusaba gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe mu nteko y’abaturage mu gihe kitarenze iminsi itanu, ariko na byo ntibyakozwe.
Nahimana akavuga ko umuyobozi w’Akagari ka Karama yamubwiye ko azabanza kubaza abarebwa n’iki kibazo impamvu batajuriye, ibintu asanga ari ukumutinza ngo atubaka ikibanza yaguze.
Ikindi ashingiraho avuga ko yarenganyijwe, ni ukuba ubusanzwe umuntu ufite icyangombwa cyo kubaka nta muntu wemerewe kumuhagarika, uretse gusa urukiko mu gihe rwaregewe rukanzura ko imirimo isubikwa, cyangwa se itsinda ry’Umujyi wa Kigali rishinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire bukaba ari bwo bumuhagarika.
Akavuga ko kuba ibyo byose nta byakozwe, yakabaye yemererwa kubyaza umusaruro ubutaka bwe nta zindi nzitizi.
Uyu Nahimana avuga ko yavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’uyu mwaka, akaba avuga ko amaze guhomba ibintu byinshi kubera gukurikirana iki kibazo.
Ati “Uyu mwaka narawuhebye. Urebye amafaranga make nshobora kwinjiza muri Amerika ni ihumbi 150 by’amadoari ku mwaka, nagombaga gutaha tariki 25 z’ukwezi kwa Kane, none na n’ubu ndacyari ino mpora nongeresha itike y’indege”.
Iki kibazo kandi Nahimana avuga ko aherutse no kukigeza mu Mujyi wa Kigali, ariko ko agitegereje igisubizo bazamuha.
Kigali Today yavuganye na Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yemera koko ko iki kibazo bacyakiriye, kandi ko uyu muturage bamuhaye gahunda yo kumusura kuri uyu wa Kane, kugira ngo basuzume iki kibazo.
Yagize ati “Mu nama yabaye bamuhaye gahunda ko ku wa Kane, ubuyobozi bw’Akarere, Polisi n’izindi nzego bazajya kumureba ikibazo cye bakacyumva neza. Amakuru kuri iki kibazo n’uburyo gihagaze tuzayamenya abayobozi nibamara kuhasura nk’uko babimusezeranyije”.
Ku ruhande rwa Ubarijoro Justin uvuga ko Nahimana Emmanuel ashaka kurengera ubutaka bwe, avuga ko Nahimana yaguze ubutaka na Mfashwanayo hagendewe ku mbibi gakondo (imiyenzi), ariko Nahimana akaba ashaka kurenga izo mbibi akagendera ku mbago zakaswe na site.
Aha ni ho ahera avuga ko mu gukata site, hari ubutaka ubu bubarurwa ku cyangombwa Nahimana afite, ariko bukaba bubarirwa ku kibanza cya Ubarijoro hagendewe ku mbibi za kera.
Ubarijoro akavuga ko niba Nahimana ashaka kugira ubuso bwuzuye nk’ubwo afite ku cyangombwa, yasaba uwo baguze (Mfashwanayo) akamwongera ku butaka bwe kuko abuhafite, cyangwa se akishyura Ubarijoro icyo gice cy’ubutaka bwe bwagiye ku cyangombwa cye.
Naho ku ruhande rwa Fulgence Mfashwanayo wagurishije ubutaka na Nahimana, na we avuga ko bajya kugura yamweretse imbibe z’ubutaka bwe agendeye ku miyenzi (imbibe gakondo), ari nayo mpamvu yamuhaye amafaranga macye.
Ati “None se hari ideni rya bank nari ndimo ku buryo nari kugurisha ikibanza cya metero kare zirenga 450 kuri miliyoni zirindwi”?
Uyu Mfashwanayo akavuga ko Nahimana yarenze ku mbibi yamweretse, akifashisha umukecuru Mukankusi Drocella bagakora ihererekanya we (Mfashwanayo) atabizi.
Ibi ariko Nahimana abihakana avuga ko ibyo by’imbibi gakondo bazimweretse ariko akanga kuhagura mu gihe batamuhaye ikibanza cyakaswe na site, ari naho haturutse kumvikana inshuro zirenga eshatu, kugeza Mfashwanayo yemeye ko bagura ikibanza cya site.
Naho ku bijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka, Nahimana agaragaza ko ryakozwe Mfashwanayo abizi neza, ko ndetse hari n’inyandiko imuhesha uburenganzira (procuration) yanditswe n’umugore we imuha uburenganzira bwo guhererekanya umutungo wabo.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Bajyaga batubwira ko ibyangombwa by’ubutaka bizakemura amakimbirane mu baturage. None imiyenzi iragarutse. Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
IBAZE NAWE, imiyenzi hari site, ubwo site ntacyo yakoze. ABayobozi b’ibanze n’isi. Numvishije Oswakim abivuga ko gitifu wa Kanombe ari inyuma y’ivogerwa NAHIMANA ariko arakorerwa, yirengagije rapport ya gitifu w’akagari yamuhesha ububasha bwo gukoresha ubutaka bwe, akora iye ibivuguruza.
Bajyaga batubwira ko ibyangombwa by’ubutaka bizakemura amakimbirane mu baturage. None imiyenzi iragarutse. Ubaburana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
Mubwire NAHIMANA Abereke raporo ya nyuma kuri iki kibazo ubwo Umurenge wazaga kubakiranura, hari amakuru yabahishe. yewe mubaze n’abanyamakuru yari yazanye barimo MURAMIRA Regis.
hari amakuru NAHIMANA yanze kubaha aho we ubwe yiyemerera ko ajya kugura yeretswe urubibi rw’imiyenzi ariko akabyanga ko ashaka ikibanza cya Site. nyuma nimugoroba nibwo yumvikanye n’uwo fulgence ko mu masezerano bashyiramo ko baguze ikibanza cya Site kandi abizi neza ko ubutaka bwa Fulgence butarenga urubibi rw’imiyenzi. namugira inama yo kubahiriza ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri No 004/MoE/22 ryo ku wa 15/02/2022 rigena uburyo n’ibikurikizwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo aho kuyobya abantu. kuko yahawe guidance , uruhande rutanyuzwe n’imyanzuro rwakabaye rujuririra Umujyi wa Kigali nk’uko biteganywa.
Niba ibyo uvuga ari byo nawe ari kubihomberamo. Uzi imbaraga nitwara kubyirukaho. Uhima undi atiretse asurira uwo baryamanye. Ari kuvuga ko ahomba ariya madolari buri kwezi. Njye rero ndiwe,ubwo Ubarijoro yemera ko yakwishyura ako gave yobarujeho,nayashaka induru zigashira. Imana yaduhishe ibanga, turyanira ubutaka bizarangira butubitse ubutagaruka kubureba. 😭
Mubwire NAHIMANA Abereke raporo ya nyuma kuri iki kibazo ubwo Umurenge wazaga kubakiranura, hari amakuru yabahishe. yewe mubaze n’abanyamakuru yari yazanye barimo MURAMIRA Regis.
hari amakuru NAHIMANA yanze kubaha aho we ubwe yiyemerera ko ajya kugura yeretswe urubibi rw’imiyenzi ariko akabyanga ko ashaka ikibanza cya Site. nyuma nimugoroba nibwo yumvikanye n’uwo fulgence ko mu masezerano bashyiramo ko baguze ikibanza cya Site kandi abizi neza ko ubutaka bwa Fulgence butarenga urubibi rw’imiyenzi. namugira inama yo kubahiriza ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri No 004/MoE/22 ryo ku wa 15/02/2022 rigena uburyo n’ibikurikizwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo aho kuyobya abantu. kuko yahawe guidance , uruhande rutanyuzwe n’imyanzuro rwakabaye rujuririra Umujyi wa Kigali nk’uko biteganywa.