Kicukiro: Urubyiruko rwiyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ruswa n’ibiyobyabwenge
Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro rwibumbiye mu ishyirahamwe rwise Transperency Green Africa, rwiyemeje guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’itangwa rya ruswa ruhereye mu karere rukomokamo.
Mu biganiro rwahawe n’urwego rw’umuvunyi n’urwa Polisi y’igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 11/01/2013, byasojwe uru rubyiruko rufite gahunda yo kugira Afurika ikorera mu mucyo ikanarengera ibidukikije, rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kurwanya akarengane.

Felicien Freedom Kabare, yavuze ko bari bafite gahunda yo kwigishwa ku bubi bwa ruswa n’intumwa y’urwego rw’umuvunyi, ariko akongeraho ko ari amahirwe bagize kuba banigishijwe ku kibazo cy’ibiyobyabwenge n’umukuru wa Polisi muri aka karere.
Bamwe mu bagize iri shyirahamwe, batangarije Kigali Today ko bishimiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Iri shyirahamwe rigizwe n’abanyamuryango 150, baturutse mu midugudu igize akarere ka Kicukiro, nka Niboye, Gikondo na Gatenga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|