Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kudakoresha ikoranabuhanga rupfobya Jenoside
Senateri Ntidendereza William ni umwe mu bagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro, akaba yifatanyije n’abayobozi hamwe n’abahagarariye urubyiruko muri ako karere mu gikorwa cyo gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.
Ni umuganda wanitabiriwe n’abadepite ari bo Kamanzi Ernest na Maniriho Clarisse, wakozwe mu rwego rwo kwitegura Kwibuka bizatangira ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021.
Senateri Ntidendereza yaganirije urubyiruko yifashishije insangamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Dukoreshe ikoranabuhanga neza turwanya abahakana n’abapfobya Jenoside".
Yavuze ko hari abantu barimo kuyobya urubyiruko barusaba kujya ku mbuga nkoranyamabaga nka ’youtube’, rukavuga ko nta Jenoside yabaye cyangwa ko habaye jenoside ebyiri, byose ngo bikorwa kugira ngo umuntu abone abamukurikira benshi hanyuma youtube imuhembe.
Senateri Ntidendereza akavuga ko uwo ari umugisha umuntu aba akuye ku mbuto z’umugayo aho kuwukura ku mbuto z’umuruho.
Yagize ati "Abo basigaye barihaye gutondagira abayobozi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bakamuvugaho ibintu, bakavuga ngo ’amakuru ateye ubwoba avugwa mu Rwanda’, ariko wasoma ugasanga nta giteye ubwobwa gihari. Rubyiruko nimureke gukurikira abo bantu".
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko n’ubwo abaturage bageze kure mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, hakiri bake bagaragaza imvugo n’ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umutesi ati "Urubyiruko ni bo bafite umukoro wo gukomeza ibikorwa byiza igihugu cyacu kigezeho, turabasaba gukomeza kwigaragaza, ukuri kw’igihugu cyacu kumenyekane, Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwe, kandi dukomeze twamagane abayipfobya n’abayihakana".
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Shema Keneth, avuga ko nta rubyiruko ayobora ruri mu bikorwa byo gupfobya Jenoside hifashishijwe ikoranabuhanga, ahubwo ko ari rwo rurimo kurwanya abayipfobya.
Ati "Twitwara neza aho bishoboka, ntabwo twaba turwanya abapfobya Jenoside ngo tube ari twe dukora ibitari byo, ntaho biragaragara mu Karere ka Kicukiro".
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’Urubyiko rwaho, batangije igihembwe cy’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge kizamara iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27.
Iyo minsi ngo bazayimara mu bikorwa byo kwita ku nzibutso, gusura abarinzi b’igihango, gukora urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge (reconciliation caravan) aho bazasura zimwe mu nzu ndangamurage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|