Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe gukora rutekereza icyo ruzageraho mu myaka iri imbere
Urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu zubaka, rwibukijwe ko ari rwo mizero y’ahazaza heza h’Igihugu, rusabwa gukora cyane, no kwiha intego y’ibyo ruzageraho mu gihe kiri imbere.
Byagarutsweho na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, mu kiganiro yahaye abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye ibikorwa byo gutangiza Icyumweru cy’Umujyanama mu Murenge wa Kicukiro, tariki 22 Werurwe 2025.

Yagize ati “Urubyiruko ni rwo rwubaka Igihugu, ni yo maboko y’Igihugu ya none n’ejo hazaza. Turamutse dufite urubyiruko rutameze neza, Igihugu nticyatera imbere. Rubyiruko rero, mugomba kugerageza kwitwara neza no kumenya gukora, mugateza imbere Igihugu cyacu, tukirinda ibiyobyabwenge, mugatekereza ejo heza, ukizigamira, ugatekereza icyo uzaba wagezeho mu myaka iri imbere. Kugira ngo ugire ibyo ugeraho bikomeye, ugomba gukora ukagira icyo winjiza, ariko ufite n’ubuzima bwiza, ukaba ufite mituweli, ugashyigikira gahunda z’Igihugu, ugafatanya n’abandi mu iterambere.”
Nubwo yageneye urubyiruko ubwo butumwa bwihariye, Karayiga yagaragaje ko uruhare rwa buri wese rukenewe kuko ubufatanye ari bwo buzatuma Igihugu kigera ku iterambere ryifuzwa. kubaho rufite intego y’Abajyanama bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bafatanyije n’ubuyobozi, abaturage ndetse n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye muri uwo Murenge, bahuriye mu gikorwa cyo gusoza gahunda y’Icyumweru cy’Umujyanama, bishimira ibyagezweho muri icyo cyumweru.

Yagize ati “Abayobozi, abajyanama, abafatanyabikorwa b’Umurenge wacu n’abaturage muri rusange, tugomba gufatanya mu kubaka u Rwanda. Twubake Umurenge wacu wa Kicukiro ube intangarugero mu gukora neza no mu gutanga serivisi nziza mu Gihugu cyose. Tuzirikane ko guhabwa serivisi nziza inoze ari uburenganzira bw’umuturage.”
Yibukije urubyiruko n’abaturage muri rusange kuzirikana impanuro n’ingero nziza bahora bahabwa na Perezida Paul Kagame, ati “ni umwarimu mwiza w’Abanyarwanda bose, aratwigisha, aduha ingero nziza ku buryo nituzikurikiza Igihugu cyacu kizatera imbere nta kabuza.”
Mu Murenge wa Kicukiro, Icyumweru cy’Umujyanama cyatangiranye n’ibiganiro byahurijwe hamwe n’umukino w’umupira w’amaguru, mu rwego rwo gufasha urubyiruko gusabana no kuganira uko bafatanya mu kubaka Igihugu. Umukino warangiye ikipe yari ihagarariye abakora mu byerekeranye n’ubuvuzi (RPNCO) itsinze iy’abacururiza mu isoko rya ZINIYA ibitego 4-2.

Icyumweru cy’Umujyanama mu Murenge wa Kicukiro, ni gahunda ngarukamwaka iba mu kwezi kwa Werurwe, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umujyanama mwiza, Umuturage ku Isonga.”
Agendeye ku nsanganyamatsiko y’iki Cyumweru, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, yasobanuye ko bategura iyi gahunda bagamije kurushaho kwegera umuturage. Ati “N’ubusanzwe umuturage turamwegera, ariko kumwegera noneho muri iyi gahunda tuba tugira ngo turusheho no gusuzuma ibikorwa byacu, tukarushaho koko gushyira umuturage ku isonga, agahabwa serivisi nziza, mbese tugamije ko Umurenge wacu ukora neza kandi uganisha ku iterambere ry’umuturage.”
Zimwe mu ngero z’ibikorwa bishimira bagezeho ku bufatanye n’abaturage, harimo kuba aba mbere mu Karere muri gahunda ya EjoHeza, kuba aba mbere mu bwisungane mu kwivuza, ndetse no mu isuku.
Muri iki cyumweru bibanda ku baturage bose ariko cyane cyane urubyiruko rwaba ururi mu mashuri n’urutari mu mashuri kuko ari rwo ruzafasha mu kubaka u Rwanda rw’ejo, barwereka amahirwe Igihugu kibaha, na rwo rugasabwa kuyabyaza umusaruro, rwitwara neza kandi rukunda n’Igihugu cyabo.











Amafoto: Fraterne Rugwizangoga/Kicukiro
Ohereza igitekerezo
|