Kicukiro: Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi rwasabwe kwitangira ibikorwa by’Umuryango

Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, rurahamagarirwa kugira ubushake n’ubwitange, kugira ngo ibikorwa by’umuryango bigerweho, kuko aribo bikorerwa.

Urubyiruko rurahamagarirwa kugira ubushake n'ubwitange mu bikorwa by'umuryango FPR-Inkotanyi
Urubyiruko rurahamagarirwa kugira ubushake n’ubwitange mu bikorwa by’umuryango FPR-Inkotanyi

Byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, mu Nteko rusange z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, mu tugari dutandukanye tugize ako karere.

Ni nyuma y’uko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu kagari ka Kanserege mu Murenge wa Kagarama, bagaragaje ikibazo cy’icyuho mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, kuko n’ubwo ari abanyamuryango, ariko byagiye bigaragara ko bataboneka, ahanini bigaterwa n’uko bahora bagenda, bitewe n’aho babonye akazi cyangwa ishuri, kandi ntibahite basimburwa muri ako kanya.

Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Kanserege, Bahizi Ben Kagarama, avuga ko n’ubwo hari ibidakorwa bagakwiye gukora, ariko bataba babyanze, ahubwo biterwa n’uko baba badahari, gusa ngo n’ikibazo kigenda kigaragara cyane.

Ati “Urubyiruko nibo Banyarwanda b’ejo, nibo Igihugu gitegurira, bakwiye kugira uruhare mu bikorwa kuko nibo bikorerwa, noneho na bo ejo nibo tuzasigira ubuyobozi, bizakorwa na nde niba bataboneka? Kuba aribo bafite iki gihugu imbere mu ntoki zabo, bari bakwiye kujya baboneka cyane, bakagira ubushake n’ubwitange, kugira ngo ibikorwa by’umuryango bigerweho, kandi ari bo bikorerwa”.

Abanyamuryango bishimiye intambwe imaze kugerwaho basaba ko aho bitarimo kugenda neza byakosorwa
Abanyamuryango bishimiye intambwe imaze kugerwaho basaba ko aho bitarimo kugenda neza byakosorwa

Uretse mu tugari tugize umurenge wa Kagarama, Inteko rusange yanabereye mu tugize Umurenge wa Gahanga, aho abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Nunga, batanze mituweli ku baturage 133, bafite ikibazo cy’amikoro macye.

Bamwe mu bishyuriwe mituweli, bashimiye igikorwa cy’indashikirwa cy’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Mwamina Iragena witegura kubyara mu minsi ya vuba, ashimira cyane abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamwishyuriye mituweri.
Ati “Biranshimishije cyane, kuko umuryango ukidutekereza, kuko bidatuma umuntu atanga amafaranga menshi mu kwivuza ndabashimira cyane, nibakomereze aho, kuko ni igikorwa cy’urukundo. Imana ibahe umugisha”.

Akagari ka Nunga katanze umusanzu w'umuryango mu Murenge wa Gahanga
Akagari ka Nunga katanze umusanzu w’umuryango mu Murenge wa Gahanga

Penina Abatoni ni umuyobozi wungirije muri komite ngengamyitwarire y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, asaba urubyiruko kugira ubushake n’ubwitange bwo gukorera umuryango, kuko Igihugu bakibonye kubera urubyiruko rwitanze rukamena amaraso.

Ati “Imbaraga z’umuryango zose ziri mu rubyiruko, nkavuga nti urubyiruko reka bagire ubwo bushake bwo gukorera umuryango, yumve ko n’ubwo afite ako kazi, ariko no kuba dufite umutekano, no kuba dufite aho dutuye, kuba dufite amahoro ari uko dufite umuryango”.

Akomeza agira ati “Turashaka rero imbaraga mu rubyiruko, tugiye kugenda inzu ku nzu kuganiriza urubyiruko, kugira ngo turusheho gukomeza kubakundisha umuryango, kandi buri wese yumve ko afite uruhare mu kugira icyo akorera Igihugu cye”.

Chairman w'umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga yasabye abanyamuryango kurushaho kwitabira ibikorwa by'umurynago
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga yasabye abanyamuryango kurushaho kwitabira ibikorwa by’umurynago

Mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, habarirwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku bihumbi 200.

Abatishoboye 133 bishyuriwe mituweli
Abatishoboye 133 bishyuriwe mituweli
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka