Kicukiro: Umuturage uvuga ko yabujijwe kubaka mu butaka bwe agiye kuregera indishyi
Umuturage witwa Nahimana Emmanuel, uvuga ko yaguze ikibanza muri site iherereye mu Mudugudu wa Gitarama, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba afite icyangombwa cy’ubutaka n’icyo kubaka ariko akaba yarabujije n’uwo bahana urubibi, aravuga ko agiye kwitabaza urukiko ariko aregera indishyi z’igihombo arimo guterwa.
Uyu muturage avuga ko yaguze ikibanza muri site isanzwe ikase, akigura n’uwitwa Fulgence Mfashwanayo, ariko kicyanditse kuri Mukankusi Drocelle wari wakigurishije na Mfashwanayo.
Nyuma yo kugura, hakozwe ihererekanya ry’ubutaka, ahabwa icyangombwa cy’ubutaka ndetse akurikizaho gushaka icyangombwa cyo kubaka na cyo aragihabwa.
Mu gushaka kubaka ikibanza yaguze, Nahimana avuga ko haje undi muturage witwa Justin Ubarijoro, atambamira imirimo ye avuga ko ikibanza yaguze kinjira mu butaka bwe na we yaguze na Mukankusi Drocelle.
Nahimana avuga ko uyu Ubarijoro nta burenganzira afite bwo gutambamira imirimo ye yo kubaka, na cyane ko uyu Ubarijoro uvuga ko ahafite ubutaka atagaragaza ibyangombwa byabwo.
Ni ikibazo cyageze mu nzego zitandukanye, kugera no ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, wahise wohereza yo ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ngo bukurikirane imiterere yacyo.
Muri raporo yiswe iyo gukemura ikibazo cy’imbibi z’ubutaka bwa Nahimana Emmanuel na Ubarijoro Justin, Kigali Today ifitiye kopi, bigaragara ko ubutaka buri mu makimbirane ari ubufite: UPI: 1/03/05/03/419 bubaruwe kuri Mukankusi Drocella ndetse n’ubufite UPI: 1/03/05/03/9949 bubaruye kuri Nahimana Emmanuel na Muhorakeye Bella Amandine.
Iyi raporo igaragaza ko nyuma y’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, atanze umurongo w’uko ikibazo cyakemurwa mu bwumvikane, yatanze inshingano ko habaho kwiyoroshya ku mpande zombi, hakagira ubutaka buvanwa ku gice Mfashwanayo Fulgence yasigaranye, Ubarijoro Justin na we akagira ubutaka ahara ndetse hakagabanywa no ku bugari bw’umuhanda kugira ngo Nahimana Emmanuel agire ikibanza gifite ibipimo byemerewe kubakwamo, hashingiwe kuri zoning y’ikibanza.
Iyo raporo ikomeza ivuga ko Mfashwanayo Fulgence yemeye ko igice gifite metero 3.35 ku ruhande rwo hepfo rukora ku muhanda na metero 0.83 ku ruhande rwo haruguru, kivanwa ku butaka bwe kigashyirwa ku butaka bwa Nahimana Emmanuel, ubwo buso bukaba bungana na metero kare 35.8 (35.8sqm).
Ubarijoro Justin na we yemera ko ubutaka yemera guheba buvuye ku bwo yaguze na Mukankusi Drocella, ari ubutaka bwa mpande eshatu bufite ubuso bungana na metero kare 19.4 (19.4sqm), hanyuma ubuso bwagombaga kuvanwa ku muhanda bukuzuriza Nahimana Emmanuel bwo bukaba metero kare 42.4 (42.4sqm).
Iyi raporo igaragaza ko nyuma yo gupima ikibanza Emmanuel Nahimana yasigarana aramutse yemeye ibyo gukosorerwa ubuso hakurikijwe uduce abo bahana imbibi bamuha, hagaragaye ko ikibanza cye cyagira metero kare 390.5 (390 sqm) buvuye kuri metero kare (459 sqm) mbere yo gukosora ngo havanweho ubutaka bwa Ubarijoro Justin.
Ibi byose ariko Nahimana yabiteye utwatsi, agaragaza ko ibyakorwa byose agomba gusubirana ubuso bungana n’ubwo yaguze bunabaruye kuri UPI: 1/03/05/03/9949 hatagize na buto buvanwaho.
Raporo yanzuye ko impande zombi zananiwe kumvikana ku nama zagiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, bityo zikaba zagirwa inama yo gukurikiza inzira iteganyijwe mu Iteka rya Minisitiri No 004/MoE/22 ryo ku wa 15/02/2022 rigena uburyo n’ibikurikizwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Kigali Today ko ikibazo cya Nahimana Emmanuel cyakurikiranywe, bakaba barasanze ubuso bubarwa ku cyangombwa cy’ubutaka budahura n’ubutaka nyirizina yaguze.
Emma Claudine avuga ko ubutaka yaguze ari buto ugereranyije n’uburi ku byangombwa, kandi akaba yarabanje kubwerekwa, ariko ko ari ibisanzwe ko ayo makosa abaho ari na yo mpamvu habaho uburyo bwo gukosoza.
Uyu muyobozi agaragaza ko kuba uyu muturage ataremeye uburyo bwo kumwumvikanisha n’abo bafitanye ikibazo, akwiye kwitabaza urukiko akarega.
Ati “Icyo ubuyobozi bukora iyo bigenze gutyo byananiranye, busaba wawundi ufite ikibazo kugana inkiko zikazaba ari zo zizabakiranura. Ku rwego rwacu icyo twagombaga gukora twaragikoze”.
Emma Claudine anagaragaza ko hari ikosa rishobora kuba ryarakorewe kwa Noteri wasinye ku mpapuro z’ihererekanya ariko zitagaragaza metero z’ubutaka buguzwe, bikaba ari byo bishobora gutera Emmanuel Nahimana kumva ko ubutaka bwose buri ku cyangombwa ari ubwe.
Ku ruhande rwa Nahimana Emmanuel, avuga ko we atazajya kurega ngo hakosorwe amakosa y’imbibi, ko ahubwo azaregera indishyi z’igihombo akomeje guterwa no kubuzwa kubaka kandi afite ibyangombwa.
Agira ati “Ambuza kubaka gute kandi Umujyi wampaye ibyangombwa utarambujije kubaka! Ndaregera indishyi ku muntu uhuruza abantu akambuza kubaka. Agomba kumpa indishyi z’ibyo maze guhomba byose kuva nabona ibyangombwa byo kubaka, akaba yarambujije gukoresha ubutaka bwanjye.
Yongeraho ati “Ni ibintu bibabaje kuba umuntu azinduka nta n’icyangombwa na kimwe afite kigaragaza ko afite ubutaka, akagaragaza ko hari umuntu umuvogerera ubutaka Umujyi wa Kigali ukamwumva, ariko jyewe ufite ibyangombwa wampaye ukanga kunyumva”.
Nahimana asaba ko bamureka akubaka kuko yishyuye sosiyete igomba kumwubakira kandi mu masezerano hakaba ntaho basezeranye ko imirimo izahagarara. We akavuga ko nibigaragara nyuma koko ko yarengereye Ubarijoro azemera gusenya ibyo yubatse.
Ati “Ese ufite ibyangombwa ni we ujya kurega? Bandetse nkubaka, hanyuma byazagaragara ko nubatse aho ntari nemerewe, nkazasenya ko nta kibazo mbifiteho! Niba impapuro mwampaye ari ukuri, kuki mutareka ngo nubake”?
Nahimana avuga ko mbere yo gutanga ikirego aregera indishyi, yabanje kwandikira Ubarijoro Justin amusaba guhagarika kubuza ibikorwa bye gukomeza, ndetse anamumenyesha ko ibyo bintu azabimuregera.
Ku ruhande rwa Justin Ubarijoro, we avuga ko yari yemeye uburyo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yari yakemuye ikibazo, ariko ko adashobora kwemera ko hari ubundi buso buvanwa ku butaka bwe.
Avuga kandi ko yiteguye kuburana na Nahimana Emmanuel, byaba kuri izo ndishyi cyangwa se ku yandi makimbirane ashingiye kuri ubu butaka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nahimana namugira inama yo kwemera ubwumvikane n’inama yagiriwe n’ubuyobozi kuko iby’imanza byo ni ibindi kuko ashobora kuzatsinda urubanza ahagana muri 2029 kuko uraga umwana we nabi amuraga imanza.