Kicukiro: Ubuyobozi burahumuriza abakobwa babyariye iwabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burasaba abana b’abakobwa babyaye imburagihe gufatirana amahirwe bagize yo gufashwa, bakiyitaho n’abana babyaye.

Abayobozi barahumuriza abakobwa babyariye iwabo, babaha n'igikoma cy'abana
Abayobozi barahumuriza abakobwa babyariye iwabo, babaha n’igikoma cy’abana

Mu Mpera z’icyumweru gishize, bamwe muri abo bakobwa bo mu Murenge wa Masaka bahawe ubufasha, bugizwe n’ifu y’igikoma izabafasha kwita ku mirirere myiza y’abana babo.

Umuyobozi wa Achieve ari wo mushinga ufasha abo bakobwa, Dr Mugwaneza Placidie, yavuze ko muri byinshi ubafasha, harimo no kubigisha uko biteza imbere mu gusubiza ibibazo bahura na byo.
Yagize ati “Umushinga wa Achieve ufite gahunda yo kwigisha abagenerwabikorwa, tubafasha kubona serivisi zo kwa muganga, kwipimisha no kuboneza urubyaro, tukabigisha no kwiteza imbere tubashyira mu matsinda n’ibindi”.

Aronegera ati “Ariko kuko duhorana umunsi ku munsi dusanga hari iby’ibanze baba bakeneye kandi umushinga utateguye, cyane nk’uko aba bagenerwabikorwa bacu baba barabyariye mu rugo bafite abana bari munsi yimyaka 5 baba bafite ikibazo cy’imirire mibi. Ni muri urwo rwego Achieve nk’umushinga wegereye abikorera kugira ngo turebe ngo muri bya bindi bakora, ni gute twabasha gusubiza ibibazo abagenerwabikorwa bacu bafite”.

Dr Umugwaneza Placidie avuga ko uretse kubaha ubwo bufasha banabigisha uko biteza imbere
Dr Umugwaneza Placidie avuga ko uretse kubaha ubwo bufasha banabigisha uko biteza imbere

Umukozi w’Umurenge wa Masaka ushinzwe kurengera umuryango n’umwana, Mukantwali Stephanie, yashimiye uyu mushinga kuko ubafasha mu kwesa imihigo, aboneraho no gusaba aba bakobwa ko inkunga bahabwa bagomba kuziha agaciro, bikazabarinda gusabiriza.

Ati “Iyo fu irabafasha gutegura indyo yuzuye ku bana babo. Mbasaba ko inkunga bahabwa n’uyu mushinga bagomba kuyiha agaciro cyane bakiga imyuga, bagaharanira kumenya ubwenge no kugira ibyo bunguka, bakagira n’ibyo bakora, kugira ngo birinde gusabiriza n’ikindi kintu cyabasha gutuma bagwa mu moshya”.

Nimurinda Elysé, wari uhagarariye African Improved Food, yavuze ko biteguye kuzakomeza gufasha imiryango yita ku bana n’ababyeyi, mu rwego rwo kubarinda ibibazo byaterwa no kuba barabyariye iwabo.

Yagize ati “Uyu mushinga ni ubwa mbere dukoranye, ariko buri gihe tugira gahunda yo gufasha abantu cyane cyane imiryango yita ku bana n’ababyeyi tukabatera inkunga kenshi gashoboka. Ni igikorwa twifuza ko kizakomeza”.

Mukayiranga Lea, umwe mu bakobwa babyariye iwabo wafashijwe n’uyu mushinga, yavuze ko bashimira cyane Achieve kuko yabafashije kwivana mu bukene, ndetse bamenya byinshi byerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Agira ati “Ntaraza muri uyu mushinga hari byinshi ntari nzi, batwigishije ibintu byinshi cyane bitandukanye, batwigisha n’ukuntu umuntu yakwiteza imbere agakora akunguka. Mu by’ukuri numvaga bitashoboka”.

Uyu mushinga wa Achieve usanzwe utera inkunga abakobwa babyaye imburagihe binyuze mu gice cyawo cyitwa ‘Dream’s, gikorera mu Karere ka Kicukiro, ahabarirwa abagenerwabikorwa 14,455, mu gihe mu Murenge wa Masaka habarirwa abagera ku 3,212.

Igikorwa cyo gufasha abo bakobwa cyakozwe binyuze mu mushinga Achive ukaba uterwa inkunga na USAID, ugashyirwa mu bikorwa na YWCA Rwanda ku bufatanye na Pacte Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka