Kicukiro: Paul Kagame yatorewe 100% kuzahagararira FPR mu matora y’umukuru w’igihugu
Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, yemeje 100% ko Paul Kagame ari we mu kandida uzahagararira FPR, mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Ni mu matora yabereye muri Hiltop kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena 2017, aho abagize inteko rusange y’Umuryango wa FPR muri aka Karere bagera ku 1170 bemeje ko Perezida Kagame usanzwe ayobora u Rwanda, agomba kuzahagararira FPR Inkotanyi mu matora yegereje.
Abanyamuryango ba FPR bari muri aya matora bagaragaje ko batoye Paul Kagame, bashingiye ku bikorwa bitandukanye yagiye akora birimo guhesha ijambo u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, umutekano usesuye ku baturage, guca nyakatsi, kubaka imihanda no kubaka ibikorwaremezo bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne yatangaje ko aya matora yatanze ishusho y’uko amatora yo muri Kanama azaba ameze, asaba Abanyamuryango ba FPR kugenzura neza niba bari ku ma lisite y’itora, kugira ngo bazabashe kwitorera umukandida wabo.
Muri aya matora ari kubera mu gihugu hose, Akarere ka Kicukiro karageza ku buyobozi bwa FPR ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Umukandida katoye yemezwe, nyuma yaho azagezwe muri kongere y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, ari yo izamwemeza burundu nk’uzahagararira uyu Muryango mu matora y’Umukuru w’igihugu.



Ohereza igitekerezo
|
ok ndabashimiye nanjye ntanzeho he Excellent ho umukandida murakoze
Isura y’ubukwe twitegura imyiteguro igeze kure ndasaba abanyarwanda twese ku itariki 04/08/2017gutora neza nukugera kwitera mbere