Kicukiro: N’ubwo badahinga, bizihije umuganura bishimira umusaruro buri wese yagezeho mu kazi ke

Abo mu Mujyi na bo ntibasigaye inyuma mu kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura wizihijwe hirya no hino mu Gihugu. Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Umudugudu, by’umwihariko abo mu Mudugudu wa Kicukiro bakaba bagize amahirwe yo kuwizihiza bari kumwe n’abayobozi bo ku nzego zitandukanye zirimo Umurenge ndetse n’Akarere.

Abana bo muri uyu Mudugudu ngo ntawe ufite ikibazo cy'igwingira. Muri ibi birori babahaye amata mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo bwiza
Abana bo muri uyu Mudugudu ngo ntawe ufite ikibazo cy’igwingira. Muri ibi birori babahaye amata mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo bwiza

Umukuru w’Umudugudu wa Kicukiro mu Kagari ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, Ndambendore Madjidi, yagaragaje bimwe mu byo bishimira bagezeho birimo isoko rya kijyambere, uruganda rukora amabati, imiturirwa ibiri bashima umushoramari witwa Nkusi Evariste wagize uruhare mu iyubakwa ryayo, ndetse na Centre ya Kicukiro yahawe ibyangombwa iravugururwa.

Abana bo mu Mudugudu wa Kicukiro ngo nta n’umwe urangwaho imirire mibi, ibyo bikaba ari bimwe mu bigaragaza ko umusaruro wagenze neza.

Mu bwisungane mu kwivuza, mu rwego rwo kugira amagara mazima, bageze ku 102% mu mwaka ushize, kwishyura amafaranga y’umutekano na ho ngo bageze kuri 95%. Mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza bageze kuri 95% ariko barateganya kugera ku 100% byaba na ngombwa bakarenzaho.

Kubera ko umusaruro wabo ushingiye ahanini ku bucuruzi, abasora bo muri uwo mudugudu ngo bujuje 100% by’imisanzu yabo mu gusora.

Icyakora muri uwo mudugudu n’ubwo hari byinshi bishimira, baherutse no guhomba biturutse ku biza by’amazi yangirije abaturage n’abacuruzi biturutse ku kuba atarayobowe neza ubwo hakorwaga umuhanda.

Bishimira kandi ko bafite imihanda minini ya kaburimbo, ariko bagasaba ko imbere y’inzu zihari z’ubucuruzi na ho hakwitabwaho hagashyirwa kaburimbo kuko byafasha abacuruzi babangamirwa n’ivumbi ndetse n’ibyondo. Barizera ko umusaruro w’umwaka ukurikiyeho uzarushaho kuba mwiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, na we wari waje kwifatanya n’abaturage b’uwo Mudugudu wa Kicukiro mu kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, yavuze ko mu bindi bishimira bagezeho muri uwo Murenge harimo nk’umuhanda uva ahazwi nka Sonatubes werekeza i Gahanga, ukaba waraguwe, by’umwihariko ukagira n’igice kigizwe n’imihanda igerekeranye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga, bagashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwagize uruhare mu iyubakwa ry’uwo muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, na we yifatanyije n'abaturage b'Umudugudu wa Kicukiro mu kwizihiza umunsi mukuru w'Umuganura
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, na we yifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Kicukiro mu kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura

Muri uwo Murenge bishimira ko muri gahunda yo kwizigamira ya Ejo Heza, basoje umwaka bari ku 106%. Bashimira n’abafatanyabikorwa bashora imari mu bikorwa bitandukanye cyane cyane iby’ubwubatsi bw’inzu z’ubucuruzi n’izindi zitandukanye zagiye ziha akazi abiganjemo urubyiruko bakabonamo amafaranga abafasha kwiteza imbere.

Hari uwakwibaza niba mu Mujyi baba bahinze kugira ngo baganure ku byo bejeje. Mukandahiro uyobora Umurenge wa Kicukiro asanga na bo batagomba gusigara inyuma kuko umusaruro atari ibihingwa gusa, ahubwo buri wese mu kazi aba yakoze abonamo umusaruro, bityo na we agafata umwanya akawishimira.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, na we wifatanyije n’abatuye mu Mudugudu wa Kicukiro muri ibi birori, mu butumwa bwe, yabibukije ko umuganura ari igihe cyo kwishimira no gusangira ibyagezweho, ashima na Leta y’Ubumwe yagaruye Umuganura.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Ati “Umuganura wari ufite indangagaciro nyinshi ari na zo Leta y’ubumwe igenda igarura. Harimo indangagaciro y’ubumwe, indangagaciro y’ishyaka, indangagaciro yo kwigira, indangagaciro yo gusabana no gusangira.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abitabiriye uyu munsi mukuru ko badakwiye gusabana gusa, ahubwo ko ukwiye kubabera umwanya wo guhiga, kugira ngo umwaka ukurikiyeho bazagere kuri byinshi byiza by’iterambere.

Mu rwego rwo kugoboka abo ubukungu butifashe neza, abatuye mu Mudugudu wa Kicukiro bageneye ubufasha uwitwa Bernadette ufite ubumuga, bamushyikiriza ibahasha irimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itatu na bine na magana atanu (134,500 Frw) yo kumufasha kugira icyo yakora kijyanye n’imbaraga ze kugira ngo na we yiteze imbere.

Bashyikirije umuturage utishoboye inkunga yo kumufasha kwiteza imbere
Bashyikirije umuturage utishoboye inkunga yo kumufasha kwiteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka