Kicukiro: Muri Kagina barishimira ibyagezweho mu myaka 35 ishize

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, barishimira iterambere Igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho mu myaka 35 ishize uwo muryango ubayeho, dore ko rigaragara muri buri gace kose k’Igihugu n’Akagari kabo kakaba katarasigaye inyuma.

Mutesi Salama
Mutesi Salama

Umwe muri bo witwa Mutesi Salama avuga ko ibyo bishimira ari byinshi. Ati “Umuryango FPR Inkotanyi waraturokoye, uduteza imbere cyane cyane abagore duhabwa ijambo, mu gihe mbere ntaryo twagiraga.”

Mugenzi we witwa Mukakalisa Amina yavuze ko kuba RPF Inkotanyi yaraje ikabohora Igihugu igakiza abantu abandi bapfuye, ntihabeho kwihorera, ari igikorwa cyiza cy’ubutwari. Ashimira Perezida Paul Kagame uri ku isonga mu miyoborere yimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Mukakalisa Amina
Mukakalisa Amina

Mukakalisa na we ashima ijambo umugore yahawe. Ati “Mbere umugore yari uwo kubyara akarera, akaba mu gikari. Umwana w’umukobwa wagiraga amahirwe akiga akarangiza amashuri abanza, bahitaga bamubwira ko igikurikiyeho ari ugushaka umugabo, ariko ubu abana bose banganya amahirwe yo kwiga. RPF yaduhinduriye imyumvire, buri Munyarwanda wese yumva ko agomba gukora kandi akiteza imbere. Kera Abasilamu nta jambo twagiraga, ariko RPF yakuyeho amacakubiri n’itotezwa, ubu buri Munyarwanda wese arisanzura.”

Uwitwa Nshimiyimana Pascal we yagarutse ku iterambere rigaragara mu Kagari kabo, ahereye mu Mudugudu w’Umuremure.

Nshimiyimana Pascal
Nshimiyimana Pascal

Ati “Aha duhagaze hitwaga muri Chechenia. Ni izina bari barahahimbye kubera imyubakire mibi y’akajagari yari ihari. Ariko kuva aho RPF ibohoreje Igihugu ikabohora n’imitima y’Abanyarwanda, ikabavanamo ubunebwe, ikabongerera ibitekerezo, imbaraga n’ubumenyi, ubu urabona Hoteli iri aha duhagaze nziza ya Classic. Iyo uhagaze hariya hejuru ya Sitade Regional ukerekeza amaso mu bice bya Kanombe ugira ngo uri muri Washington!”

Gahizi Alexis
Gahizi Alexis

Gahizi Alexis wungirije umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu Kagari ka Kagina, yishimira ko mu myaka 35 ishize Abanyarwanda benshi bagejejweho amashanyarazi, amazi meza, imihanda, n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, agasanga by’umwihariko kuba u Rwanda rujya gutabara ibindi bihugu ari igikorwa cy’indashyikirwa.

Nubwo hari ibyagezweho ariko, ibikorwa ngo birakomeje. Ati “turifuza ko mu yindi myaka 35 iri imbere ibikorwa bizaba bimaze kwikuba kabiri cyangwa bikarenga.”

Kiwanuka Sudi uyobora RPF Inkotanyi mu Murenge wa Kicukiro, na we yagarutse ku bindi bateganya kugeraho mu bihe biri imbere.

Ati “Ku myaka 40 ho tuzaba twerekana ibitangaza kuko ishusho irabitugaragariza. Hari imihanda yindi n’amazu bigiye gutangira kubakwa, n’imishinga y’ibindi bikorwa binini by’iterambere. Imbaraga zirahari kandi nk’uko umuryango uhora udukangurira gukorera hamwe no kugana ibigo by’imari, turiteguye ndetse dushobora no kurenza ku byo duteganya kugeraho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka