Kicukiro: Mu mashuri yose hatangijwe ubukangurambaga bwo gukaraba intoki

Abanyeshuri biga mu bigo byose by’Akarere Kicukiro bakarabye intoki mbere yo kwinjira mu Ishuri kuri uyu wa Gatanu, mu bukangurambaga buzahoraho bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Abayobozi hamwe n'abanyeshuri bakaraba intoki
Abayobozi hamwe n’abanyeshuri bakaraba intoki

Ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko uwo muco wari watangiye kubahirizwa mu bihe bya Covid-19, ugomba gukomeza mu rwego rwo kwirinda ibyorezo bivugwa mu bihugu by’ibituranyi.

Bazajya babifatanya no kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti no kubyitaho, gutoragura imyanda no kwirinda gukandagira mu busitani.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi wari wagiye gutangiza ubwo bukangurambaga mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Gahanga, yagize ati "Ntabwo gukaraba intoki byari bigamije kurwanya Covid-19 gusa."

Ati "Ni umuco utuma twirinda indwara zitandukanye kandi bikwiye gukomeza, ni ukugira ngo dukumire ibyorezo byaba ibyo twumva mu bihugu by’abaturanyi ndetse n’izo ndwara zisanzwe z’inzoka, impiswi n’izindi ziterwa n’umwanda."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi ari kumwe n'abanyeshuri bo muri GS Gahanga bakaraba intoki
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi ari kumwe n’abanyeshuri bo muri GS Gahanga bakaraba intoki

Umwana witwa Ishimwe Prince wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, avuga ko rimwe na rimwe bajya mu bwiherero bakisiga umwanda kandi bakavayo badakarabye.

Ishimwe ati "Turihanagura tugasubira mu ishuri tudakarabye ariko ntabwo ari byo. Mu rugo baba baduhaye ibiceri ngo tuguremo biscuit, tugomba kubanza gukaraba intoki dukoresheje amazi n’isabune."

Bagenzi be Uwase Isimbi Merveille wiga mu wa Kane w’amashuri abanza, Cyurinyana Jeanette wiga mu wa Gatandatu wisumbuye n’abandi, barondora indwara zose bazi ko ziterwa no kudakaraba intoki zirimo kolera, macinya, impiswi, inzoka zo mu nda, ibicurane na Covid-19.

Batoraguye n'imyanda
Batoraguye n’imyanda

Umuyobozi wa GS Gahanga I Saint Joseph, Sr Monique Uwituze, avuga ko gahunda yo kwisukura no gukora isuku mu kigo ikorwa buri munsi, ariko ko icyavuguruwe ari ubutumwa abana baza kugeza mu miryango yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko kwigisha isuku abanyeshuri bose muri ako Karere bagera kuri 109,195, baba bigishije imiryango bavuyemo na yo ibarirwa mu bihumbi, kubera ko abo bana bashyira ubutumwa abo bahasanze.

Imbuga zitandukanye zandika ku bijyanye n’ubuzima zivuga ko kwikoraho cyangwa kurisha intoki zidakarabye biteza 80% by’indwara zose ziterwa n’umwanda.

Akarere ka Kicukiro gafite abana bagwingiye (kubera impamvu zitandukanye zirimo n’umwanda) bari ku rugero rwa 10%, kakaba ari ko gafite umubare muto mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

Abayobozi baganiriza abanyeshuri
Abayobozi baganiriza abanyeshuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka