Kicukiro: Minisitiri Gatabazi yatashye inzu zubakiwe abatishoboye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, yatashye imidugudu itatu iri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, irimo ibiri igizwe n’inzu 195 zatujwemo imiryango itishoboye.

Minisitiri Gatabazi yatashye ku mugaragaro imidugudu yubakiwe abatishoboye
Minisitiri Gatabazi yatashye ku mugaragaro imidugudu yubakiwe abatishoboye

Iyo midugudu igizwe n’inzu zo mu bwoko bw’inzu ebyiri muri imwe (Two in one), ziri mu Mudugudu wa Gicaca, na Cyankongi ndetse n’izindi ziri mu bwoko bw’inzu umunani muri imwe (Eight in one), zatujwemo imiryango 16 mu Kagari ka Ayabaraya.

Abaturage batujwe muri izo nzu bavuga ko bishimiye ko bahawe inzu zo kubamo, kuko zabakuye mu buzima bw’ubukode, ubu bakaba bafite aho bita iwabo.

Umukecuru Ancille Somayire w’imyaka 81, ati “Aho dutahukiye mu Rwanda nabaga mu nzu z’ubukode, bene zo bakansohora, mbese bwari ubuzima bugoye. Ndashimira Perezida wa Repubulika umpaye amasaziro meza”.

Minisitiri Gatabazi aganira n'umukecuru Somayire wahawe inzu
Minisitiri Gatabazi aganira n’umukecuru Somayire wahawe inzu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abaturage gufata neza inzu bahawe bakumva ko bafite inshingano zo kuzisana mu gihe zaba zangiritse.

Minisitiri Gatabazi avuga ko hanakwiye gutekerezwa uburyo bwo gutuza abaturage mu buryo bukoresha neza ubutaka hagasigara ubwo guhinga.

Minisitiri Gatabazi avuga ko gutuza Abanyarwanda mu midugudu byubaka ubumwe hagati yabo, agasaba inzego z’ibanze gutekereza imishinga y’iterambere yafasha abo baturage.

Ati “Twifuza ko imidugudu itaba ahantu ho kujya kujugunya abantu. Ni ahantu hagiye abantu b’agaciro, ariko bakwiriye no kuba bakurikiranwa mu mibereho yabo, kugira ngo serivisi zose za ngombwa bazibone”.

Yungamo ati “Bagomba no gushakirwa imishinga ndetse n’ibindi bakora bidasaba ubutaka bwinshi, nk’ubworozi bw’inkoko, agakiriro, kubona uturima tw’igikoni twabafasha kubona imboga n’ibindi”.

Harimo inzu umunani muri imwe (Eight in One)
Harimo inzu umunani muri imwe (Eight in One)

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana uko abaturage batuzwa mu midugudu babayeho, no kumenya ibibazo bahura na byo nk’ibikorwa remezo birimo amavuriro, amazi meza, amashanyarazi, amasoko, n’ibindi no gutekereza imishinga y’iterambere yabafasha mu mibereho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko akarere gafite gahunda yo gufasha n’abandi baturage badafite amacumbi bakayabona, kandi ko kagiye gukurikirana ibibazo bijyanye n’imibereho abatujwe muri iyo midugudu bagihura na byo.

Harimo n'inzu z'ebyiri muri imwe (Two in One)
Harimo n’inzu z’ebyiri muri imwe (Two in One)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka