Kicukiro: Koperative yeguriwe ibikorwa by’isuku irizeza kurwanya ubushomeri itanga imirimo
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu 2025 nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko akazi ko gukora isuku ku mihanda no kubungabunga ubusitani buri kuri iyo mihanda katazongera guhabwa ibigo byigenga, ahubwo ko kagiye guhabwa amakoperative y’urubyiruko.

Mu Karere ka Kicukiro, ako kazi kahawe Koperative y’urubyiruko yitwa ‘Kicukiro Youth Cooperative’. Nsengiyumva Théogène, Perezida w’iyo koperative, avuga ko kuri ubu bakorera mu Mirenge itandatu ari yo Kanombe, Kicukiro, Gatenga, Nyarugunga, Kigarama na Gikondo.
Kugeza ubu bafite abakozi 208 harimo urubyiruko 91 ruri hagati y’imyaka 18 kugera kuri 30 bakaba barahawe imirimo guhera mu kwezi kwa kane.
Iyo koperative irateganya kwagura aho bakorera muri uku kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi mu mirenge ya Kagarama, Niboye ndetse na Masaka, muri rusange bakazagera mu mirenge yose ya Kicukiro, dore ko bategereje ko amasezerano y’ibigo byigenga bisanzwe bikora ako kazi arangira kugira ngo iyo koperative y’urubyiruko ikomerezeho.
Nsengiyumva Théogène, Perezida w’iyo koperative y’urubyiruko, ashima ayo mahirwe bahawe. Ati “Bizadufasha guha urubyiruko rwinshi akazi ndetse bidufashe kwiteza imbere mu bundi buryo. Hari abajene benshi batari bafite imirimo, ubu babonye imirimo.”
Usibye gukora isuku yo ku mihanda no mu busitani, barateganya n’indi mishinga nko guhumbika indabo n’ibiti biterwa ku mihanda, no gutunganya ifumbire mu myanda baba bakusanyije hirya no hino. Koperative yabo ifite abanyamuryango 54, ikagira abantu umunani bari mu buyobozi bwayo.

Nsengiyumva ati “Mu by’ukuri dukora neza nta kibazo, kandi turabona ko imbere ari heza, dufite n’iterambere mu bihe bizaza. Turashimira cyane ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’Igihugu muri rusange kuba baratekereje ku rubyiruko kugira ngo rubone imirimo, rwiteze imbere. Turabizeza ko natwe tuzakoresha imbaraga zacu zose kugira ngo aya mahirwe tuyabyaze umusaruro, duheshe urundi rubyiruko akazi, natwe twiteze imbere, bwa bushomeri bwavugwaga hano iwacu muri Kicukiro tuzabwita amateka kuko abenshi bazajya babona imirimo muri iyi koperative yacu.”
Abari basanzwe ari abakozi ngo nta mpungenge z’uko bazabura akazi kuko ari bo iyo koperative y’urubyiruko yahereyeho ibaha akazi irabagumana, ndetse ahubwo yongeraho abandi. Amafaranga bahembwaga na yo ngo yariyongereye. Abafite imodoka zitwara iyo myanda na bo abenshi bagiranye amasezerano n’iyo koperative bakomeza gukorana nk’umukoresha wabo mushya.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro Mutsinzi Mussa, avuga ko bashima imikoranire urubyiruko rufitanye n’inzego za Leta. Ati “Ziratwumva, zikadushyigikira mu bikorwa bitandukanye tuba twifuza kugeraho. Batugira inama, bakanadufasha mu buryo bw’ubushobozi, kugira ngo ya mihigo yacu tubashe kuyesa.”

Mutsinzi yongeyeho ati “Amahirwe arahari Igihugu cyahaye urubyiruko, ahubwo urubyiruko rumenye ahari ayo mahirwe ruyakoreshe kugira ngo rutirirwa ruryamye mu rugo rugakuza ingeso y’ubunebwe rugatangira kwisanga mu ngeso zitari nziza, mu biyobyabwenge n’indi mico mibi idakwiriye urubyiruko rw’u Rwanda.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, na we ashima uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Akarere. Ati “Iyo turebye ibikorwa bitandukanye bagiramo uruhare cyane cyane ibikorwa byo kwiteza imbere, iyo turebye amakoperative bamaze kugira, ndetse n’amahugurwa bamaze iminsi batanga ku nzego zabo bagamije kurebera hamwe icyo bakora kugira ngo bajye na bo muri gahunda za Leta zirimo no guhanga umurimo, by’umwihariko twagize n’amahirwe aho Umujyi wa Kigali wahaye amahirwe urubyiruko bahabwa amasezerano yo gukora isuku ku mihanda, kandi tunashima n’uburyo barimo kubikora, tukabasaba kugira ngo bakomeze bashyiremo imbaraga. Ibyo rero biraduha icyizere cyo guha urubyiruko amahirwe, kuko rurashoboye. Tuzakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo dushake n’ahandi hose hari amahirwe twabasha gufatanya n’urubyiruko kugira ngo dukomeze iterambere ry’Igihugu.”

Iki gikorwa cy’Umujyi wa Kigali cyo guha amahirwe urubyiruko no kurwubakira ubushobozi, ni kimwe mu byo urubyiruko rwa Kicukiro rwagaragaje ko rwishimira, ubwo rwari mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri ako Karere tariki 13 Kamena 2025 .
Mu bibazo bagaragaje harimo ibibuga bidahagije bifasha urubyiruko mu mikino n’imyidagaduro. Ubuyobozi bw’Akarere bwabasezeranyije ko bugiye kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo barebere hamwe uburyo haboneka ibyo bibuga. Ku rundi ruhande ariko, urubyiruko rwasabwe gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakareka ubunebwe ntibasuzugure akazi ako ari ko kose, kandi bakarangwa n’imyitwarire myiza.







Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|