Kicukiro: Isuri imereye nabi imihanda

Imwe mu mihanda nyabagendwa yo mu duce twa Sahara ahagana ku mashuri ya St. Joseph mu karere ka Kicukiro ikomeje kwangizwa n’isuri muri iki gihe cy’imvura.

Abatuye mu mudugudu wa Rugunga mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro baratabariza inzego zibishinzwe kugira icyo bakora ku mihanda itandukanye yo mu mudugudu dore ko bamwe bemeza ko mu gihe cy’imvura nyinshi isuri ibatera mu ngo aho batuye.

Mutuyeyezu Esperance utuye mu mudugudu wa Rugunga agaragaza impungenge ko muri icyi gihe cy’imvura amazi avanze n’isuri aturuka mu mihanda ihanamye ashobora kuzabasenyera.

Ati: “ iyo imvura iguye ari nyinshi umuvu uturuka haruguru uhorera ukisumo nuko ubu twaciye imiferege naho ubundi wasangaga ibimanutse byose byiroha mu ngo”

Ubuyobozi bw’uyumurenge buvuga ko iki kibazo cyizwi kandi ko ubu harimo gukorwa inyigo ku buryo iyi mihanda yakorwa mu gihe cya vuba.

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka