Kicukiro: Ikamyo yagonze uruzitiro rw’ishuri

Ikamyo yakoze impanuka igonga igipangu cy’ishuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hangirika igipangu na ‘bordure’ z’umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana.

Ikamyo yakoze impanuka igonga uruzitiro rw'ishuri rya Kagarama
Ikamyo yakoze impanuka igonga uruzitiro rw’ishuri rya Kagarama

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangarije Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023 aribwo iyo kamyo ifite Pulake z’i Burundi yakoze impanuka, ikaba yavaga i Nyanza igana Kicukiro Santere. Yari ipakiye amabati ibihumbi 20 igeze hafi y’ishuri rya Kagarama, shoferi ayiyobora nabi, yangiza indabo na yo ubwayo irangirika kuko yanahirimye.

SSP Irere ati “Ni byo koko impanuka yabaye ariko ntawe yahitanye, uretse ibyo yangirije, gusa ntiharamenyekana icyateye impanuka, turacyakora iperereza kugira ngo tumenye niba atari imodoka yabuze feri cyangwa atari ikibazo cy’umuvuduko umushoferi ataringanije, bigatuma ita umuhanda hakabaho iyo mpanuka”.

Umushoferi ntacyo yabaye
Umushoferi ntacyo yabaye

SSP Irere atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabizigabwo kubahiriza ibyapa, bakaringaniza umuvuduko, by’umwihariko abatwara amakamyo ko bagomba kumenya uburemere bw’ibinyabiziga batwara, bakirinda umuvuduko ukabije kuko biri mu biteza impanuka mu muhanda.

Yibukije ko bagomba no kugenzura ubuzima bwabyo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda.

Ikindi Umuvugizi wa Polisi asaba abatwara ibinyabiziga, ni ukwirinda telefone igihe batwaye, kubera ko bimaze kugaragara ko hari n’abakora impanuka bitewe no kurangarira kuri telefone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka